
Chorale UMUCYO EAR Kabuga irahamagarira abakristo bose kwibera mu mashimwe hamwe n’indirimbo shya yitwa Ebenezer
CHORALE UMUCYO EAR Kabuga yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ebenezer”Chorale UMUCYO EAR Kabuga ikomeje kwigaragaza nk’intsinda ryihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ebenezer”.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana ku byo yakoze byose no gusaba ko yakomeza kuba hafi y’abizera mu rugendo rwabo rw’amasengesho n’ukwizera.Indirimbo “Ebenezer” yanditswe na Camarade Pro, umwe mu bafite ubuhanga mu myandikire y’indirimbo za gikirisito mu Rwanda, akaba yarayanditse mu buryo bw’umwimerere kandi burimo ubuhamya bwo kwibutsa abantu ko Imana ikwiye guhora ishimwa.
Amagambo ayigize agaragaza uburyo Imana yahumurije imitima y’abakristo, ikabaha gutsinda ibikomere byo mu buzima bwa buri munsi.Iyi ndirimbo ishimangira ubumwe n’ubuhamya bw’abizera, binyuze mu magambo agaragara mu nyandiko yayo avuga ati “Ni iby’ubumwe bakoze, Dufite ubumya, Bufite ibihamya.” Aya magambo afasha abakristo kumva ko kwizera ari ishingiro ryo gutsinda ibigeragezo byose, bityo bigakomeza kububakira umutima wo kwiyegereza Imana.
Chorale UMUCYO EAR Kabuga Ni imwe mu ma chorale yagiye agaragaza ubuhanga n’imbaraga mu gutegura indirimbo zifite ireme, kandi zihora zigaragaza umwimerere mu muziki wazo.Indirimbo “Ebenezer” yakozwe mu buryo bugezweho, haba mu majwi ndetse no mu mashusho, bigatuma ikomeza kugera ku bantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Abayikoze bashyizemo imbaraga zo kuyikora mu rwego rwo kuyigira indirimbo ifite ubuziranenge bukwiye, kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure hashoboka.Abakunzi bumuzi wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda batangaza ko iyi ndirimbo izagira uruhare runini mu gukomeza kuzamura urwego rw’indirimbo zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana.
Bemeza ko Chorale UMUCYO EAR Kabuga ikomeje kuba icyitegererezo mu kumenyekanisha umuziki wa gikirisito, haba mu Rwanda no hanze yarwo.Abakunzi b’umuziki wa gikirisito basabwe gukomeza gukurikirana no gushyigikira iyi ndirimbo “Ebenezer” kuko ari ubutumwa bwiza bwo gushima Imana no gusaba imbaraga zo gukomeza gutsinda ibibazo by’ubuzima.
Kandi barashishikarizwa kuyisengera kugira ngo ikomeze kugirira umumaro abakristo bose aho bari hose. Chorale UMUCYO EAR Kabuga yerekanye ko ari itsinda rifite umwihariko mu kuzamura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana , kandi rikaba rihora rifasha abakristo gusobanukirwa ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo zubaka imitima.
“Ebenezer” ni intambwe nshya mu rugendo rwabo rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku batuye u Rwanda n’ahandi ku isi.