
Guceceka bishobora kukubuza umugisha umuramyi Janvier Mwalimu asobanura ubutumwa bwe
Janvier Mwalimu, Umuramyi mu indirimbo zihimbaza Imana ukomoka i Rubavu, akomeje kwagura umuziki weAmakuru dukesha people TV avuga ko Umuramyi w’indirimbo z’Imana Janvier Mwalimu akomeje kwandika izina mu muziki wa Gikristo mu Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi abarizwa muri Chorale Impuhwe yo mu Itorero rya ADEPR Rubavu.
Uyu muramyi, uzwiho umurava no gukunda umurimo w’Imana, yatangiye urugendo rwe mu muziki mu mwaka wa 1998, ubwo yari umunyamuryango mushya muri iyo chorale imaze igihe yigarurira imitima ya benshi.

Umuramyi janvier Mwalimu w’i Rubavu umaze gushyira hanze indirimbo 7 mu mwaka umwe
Chorale Impuhwe imaze kumenyekana mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Ikigeragezo kiraryana, Ibuka imihigo wahize, Njya ntangazwa n’urupfu rwa Yesu n’izindi nyinshi. Ni naho Janvier Mwalimu yakuye ubunararibonye n’urukundo rwinshi rwo gukoresha impano ye mu guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa ku bantu bose. N’ubwo akiri muri chorale, guhera muri Nzeri 2024 yafashe icyerekezo gishya cyo gukora indirimbo ze bwite.Indirimbo ya mbere ye bwite yise Wema(bishatse kuvuga Ubuntu bw’Imana) yamuhaye inzira yo kwinjira ku mugaragaro mu muziki nk’umuhanzi wigenga.
Kugeza ubu, amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zose zifite amashusho (video) arimo Tizama, Nishindane, Goligota ndetse na Wiceceka, iyi ikaba ari yo yasohotse vuba. Mu kiganiro yagiranye na People TV, Janvier Mwalimu yasobanuye impamvu nyamukuru yahisemo gukora indirimbo z’Imana.
Yagize ati: “Indirimbo z’Imana zitanga ihumure, zikura abantu mu bwigunge kandi Ijambo ry’Imana rirarema ndetse ritanga ubuzima.” Aya magambo agaragaza intego ye yo gukoresha impano afite mu gufasha abantu kwegera Imana no kongera ibyiringiro.Yakomeje agira ati:“Rimwe na rimwe guceceka bishobora gutuma umuntu yibuza umugisha Imana yamugeneye. Imana ishaka ko umuntu atera intambwe akayivugisha.
Ishaka ko tuyibwira kugira ngo igire icyo ikora.” Uyu muhanzi yerekana ko umuziki ari uburyo bwo gutuma abantu baganira n’Imana no kuyigaragariza ibibazo byabo.Kuri ubu, Janvier Mwalimu ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise Ndugu usikate tama,izasohoka muri uku kwezi kwa Nzeri.
Si yo yonyine, kuko ari no gutegura izindi ndirimbo zirimo Kuna jambo niripewa na Mungu, Ikidendezi cyarabonetse ndetse na Igihe watakiye kirahagije. Ibi bigaragaza umurava we wo kudasiba gutanga ubutumwa bushya binyuze mu muziki.
Indirimbo ze zose zikorwa mu bufatanye n’abahanga mu gutunganya umuziki, aho amajwi (audio) akorwa na Producer Albert, mu gihe amashusho (video) akorwa na Director Thierry wo muri Valentine Studio, Ibi bituma ibihangano bye bigaragara mu buryo bw’umwuga, bikaba binamufasha kwinjira mu isoko ryagutse ry’umuziki wa Gikristo.
Wema kugeza kuri Wiceceka: Urugendo rw’umuziki rwa Janvier Mwalimu
uyu muhanzi aragaragarira mu kuba yaratangiriye urugendo rwe muri chorale izwi, akabasha kwagura impano ye ku giti cye ariko adacika intege mu kubaka umuziki ufite intego.
Mu buryo bwe bwihariye, Janvier Mwalimu yinjiza ubutumwa bw’ihumure, kwihangana no kwizera, bikaba bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeje kubaka umurongo udasanzwe mu muziki wo guhimbaza Imana.