
Bosco Nshuti akomeje kuba ijwi ribwiriza benshi ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo nshya “Ndashima”
Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya “Ndashima” yakoranye na Aimé UwimanaUmuramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Bosco Nshuti, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndashima” yakoranye n’umuramyi Aimé Uwimana.
Iyi ndirimbo ije nyuma y’igihe gito ashyize hanze indi ndirimbo yise “Jehovah”, ikaba igaragaza umurongo mushya n’imbaraga ashyira mumurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu ntangiriro z’iyi ndirimbo, Bosco Nshuti atangira agira ati: “Ndashima urukundo rwawe Data, singifite ikindi ndirimba keretse urukundo wankunze”. Aya magambo arushaho kugaragaza umutima wo gushimira Imana ndetse no kugaragaza ubutumwa bw’ingenzi bwo guha agaciro urukundo rw’Imana mu buzima bwa buri munsi.
Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda, kubera uburyo ashyira umutima mu ndirimbo ze, ndetse n’ubutumwa bwimbitse bushingiye ku ijambo ry’Imana.
Indirimbo ze zakomeje kuba isoko y’ihumure no gukomeza abantu benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.Murugendo rwe rw’ivugabutumwa, Bosco Nshuti yihariye gukora indirimbo zigaragaza urukundo rw’Imana, gucungurwa binyuze muri Yesu Kristo, n’ubutumwa bushishikariza abantu kumenya no kwakira Umukiza Yesu.
Ibi bimugaragaza nk’umuramyi udaharanira gusa ubuhanzi, ahubwo uharanira kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’ubuzima.Uretse iyi ndirimbo nshya, Bosco Nshuti azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Ni muri Yesu”, “Ndahiriwe”, “Dushimire”n’izindi nyinshi.
Jehovah indirimbo ya Bosco Nshuti yo gushima Imana.
Zose zigaragaza ubuhanga bwe mu gutanga ubutumwa bufite umwihariko n’imbaraga mu kubaka imitima y’abumva.Umwihariko wa Bosco Nshuti mu muziki wa gospel ni uko ahora agaruka ku nsanganyamatsiko y’urukundo rw’Imana n’umugambi wayo ku bantu.
Ibi byamuhaye umwanya wihariye mu bahanzi b’abaramyi b’iki gihe, ndetse bigatuma akomeza kugira umusanzu ukomeye mu guteza imbere umuziki wa gospel mu Rwanda no mu karere.
Indirimbo “Ndashima” yakoranye na Aimé Uwimana ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abaramyi bafite intego imwe yo kuramya Imana binyuze mu muziki.
“Ndashima” yerekana umwihariko wa Bosco Nshuti mu ndirimbo zishingiye ku rukundo rw’Imana
Ni indirimbo ifite amagambo y’urukundo rw’Imana, ndetse n’amajwi abyutsa icyizere mu mitima y’abumva akibutsa abantu ko ikiruta byose Ari ukwirata umusaraba wa Yesu.
Abakunzi b’umuziki wa gospel biteze ko iyi ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti izakomeza kuba urumuri mu buzima bwa benshi, kandi ikomeze gushimangira umusanzu we nk’umuramyi uharanira gutanga indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, bukora ku mitima, kandi bugahindura ubuzima bwa benshi.