Umuramyi Job batatu yatangaje ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana hifashishijwe ikoranabuhanga
2 mins read

Umuramyi Job batatu yatangaje ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana hifashishijwe ikoranabuhanga

JOB BATATU YAMURIKIYE ABANTU BENSHI IGIKORWA GIKOMEYE CY’IVUGABUTUMWA RY’INDIRIMBO

Job Batatu, yitegura kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi be. igitaramo cye cyitwa “Path to Salvation”, kigiye kubera ku rubuga rwa YouTube, aho akomeje guharanira kugeza ku isi yose ibihe byiza byo kuramya Imana Job Batatu ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite icyerekezo cyagutse mu muziki wa gikirisitu.

Job batatu avuka mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba ari naho yatangiriye urugendo rwe mu muziki acuranga piano muri Maranatha Church yo muri Kamembe. Uru rugendo rwe rwaje kumufungurira amarembo yo kuba umuramyi wuzuye.

Kuri ubu, Batatu ni umucuranzi wa piano ukorera mu itorero rya UEBR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ariko ntibyamubujije kwagura umuziki we nk’umuhanzi wandika kandi akanasohora indirimbo ze bwite. Yagaragaye nk’umuhanzi wiyemeje kuba umukozi w’Imana aho kuba umucuruzi w’indirimbo.

Igitaramo “Path to Salvation”, cyatangiye nk’igikorwa gito cyo gusangiza abantu indirimbo z’umusaraba, cyaje gukura kiba ubukombe. Ku wa 17 Kanama 2025, habaye season ya kabiri y’iki gitaramo, kikaba cyarabereye ku rwego ruhanitse, gihuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza mu Rwanda.

Batatu afite indirimbo zakunzwe cyane mu bakunzi b’umuziki wa gospel nka “Ku Musaraba” ndetse na “NDIHANO”, zagaragaje impano ye idasanzwe yo kwandika indirimbo zihumuriza imitima. Uretse kuririmba, anazwi nk’umuproducer w’indirimbo, ibintu bigaragaza impano ye ihambaye mu ruganda rw’umuziki.

Ubutumwa budasanzwe bwiganje mu ndirimbo za Job Batatu

Mu mvugo ze, Batatu ahora agaragaza ko indirimbo zo kuramya zitagomba gufatwa nk’uburyo bwo kwishakira izina cyangwa gukundwa, ahubwo zigomba kuba ubutumwa bugenewe abashaka gukizwa no kubaka imitima. Abinyujije mu gikorwa “Path to Salvation” yemeza ko intego ye ari ukwagura ubwami bw’Imana kurusha ikindi kintu cyose.

Job Batatu ubuzima bwe bugaragaza ko ari umukozi w’Imana ufite intego. Byongeye, ubutumwa buri ku itangazo yashyize hanze busaba abantu gukurikirana igitaramo cye ku rubuga rwe rwa YouTube, “Job Batatu Official”, mu buryo bwa Live Session.

Ni ibintu byerekana uburyo umuziki wa gospel mu Rwanda uri kugenda utera imbere, aho abahanzi b’abanyempano nka Job Batatu bakoresha ikoranabuhanga rya none kugira ngo bakwize ubutumwa hirya no hino ku isi. “Coming soon….” ni amagambo ateguza ikintu gishya,atuma abakunzi bo kuramya baguma mu myiteguro y’ibyiza biri imbere.

“Coming Soon”: Abakunzi ba Job Batatu biteguye ikindi gikorwa gikomeye kuri YouTube

urugendo rwa Job Batatu ni urwego rwo kwigiraho ku rubyiruko rwifuza gukora umurimo w’Imana mu buryo bw’umuziki. Avuye mu rusengero rw’iwabo akagera ku rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mitima y’abarenga imbibi z’u Rwanda, yererekana neza ko umuhamagaro w’Imana iyo uhari, inzira zose zikingukira uwo Imana yatoranije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *