Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yampaye Ibimwuzuye”, yongera kwibutsa abantu ko agakiza karimo byose.
1 min read

Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yampaye Ibimwuzuye”, yongera kwibutsa abantu ko agakiza karimo byose.

Shalom Choir, imwe mu makorali akunzwe kandi akomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mukarere, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yampaye Ibimwuzuye”. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko muri Kristo Yesu habonekamo byose: amahoro, imbabazi, ubugingo buhoraho n’agakiza kadashira.

Mu magambo y’indirimbo, Shalom Choir iririmba ko Yesu ari we wabanje gukunda abantu, akabegera igihe bataramuzi. Umurongo ugira uti: “Nange ubwange sinarimuzi, ni we wambonye ntaramenya Yesu, arampamagara mw’ijwi rirenga ati ngwino mwana wanjye nguhe ibimwuzuye.”

Indirimbo ikomeza yerekana ko guhabwa Kristo ari uguhabwa byose, kuko uhabwa umugabane wo kwitwa umwana w’Imana.

“Yampaye Ibimwuzuye” itanga ihumure ku mukristo wese, imwibutsa ko muri Yesu atabura ikintu na kimwe kimuhindura, kuko ari we soko y’amahoro nyakuri. Irimo amagambo akomeza umutima, ashimangira ko ubugingo bwa gikristo ari impano ituruka ku Mana yonyine.

Indirimbo ifite umwihariko w’amajwi meza ateguyanywe ubuhanga ikindi kangi ni indirimbo yiganjemo amarangamutima n’amagambo yoroshye kumvwa, bituma buri wese uyumvise abasha kuyikurikirana no gushyira umutima ku butumwa bwayo. Ni indirimbo ihumuriza, ikubwira ko muri Kristo nta cyabuze.

Kuva yasohoka, abakunzi b’indirimbo z’ivugabutumwa bagaragaje ko ari indirimbo ibafasha gusubira ku isoko ry’umunezero n’umutuzo, bemeza ko ari ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe cy’ibihe bikomeye abantu banyuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *