Australia igiye kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 62% mu myaka 10

Australia kimwe mu bihugu bisohora ibyuka byinshi bihumanya ikirere ku isi ku muntu umwe, igiye kugabanya ibyuka bihumanya ikirere nibura ku kigero cya 62% ugereranyije n’urwego rwariho mu 2005, mu myaka icumi iri imbere.
Iki gihugu cyakunze kunengwa ku rwego mpuzamahanga kubera gukomeza gukoresha imbaraga zituruka ku bicanwa bya nyiramugengeri cyari cyarasezeranye mbere kugabanya ibyuka bihumanya biyiturukaho ku kigero cya 43% bitarenze 2030.
Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese yatangaje ati: “Iki ni intego ifite ishingiro, ishyigikiwe n’ubumenyi bw’ikirere ndetse n’umugambi ugamije kuyigeraho, wubakiye ku ikoranabuhanga ryamaze kwemezwa ko rikora neza.”
Iyi ntego nshya yatangajwe kuwa Kane tariki ya 18 Nzeri, nyuma y’isuzuma rikomeye ryakozwe ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ryagaragaje ko Australia izajya ihura n’ibiza bikomeye kurushaho bitewe n’ihindagurika ry’ikirere ryatewe n’abantu.
Kugena intego yo kugabanya ibyuka bihumanya ugereranyije n’umwaka wa 2005 ni imwe mu nshingano Australia yiyemeje mu masezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ikirere.
Albanese yavuze ko iyo ntego nshya ihuye n’ibyifuzo byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ihindagurika ry’Ikirere (Climate Change Authority), cyasabye ko Australia yagabanya hagati ya 62% na 70% mu gihe kiri imbere.
Mu 2015, mu masezerano ya Paris, abayobozi b’ibihugu bitandukanye bemeranyije kudashyira isi mu kaga katerwa nizamuka ry’Ubushyuhe hejuru ya 1.5°C ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kinyejana cya 19, kugira ngo birinde ingaruka zikabije z’ihindagurika ry’ikirere.
Australia, kimwe n’ibindi bihugu byinshi by’isi, imaze imyaka ihura n’ibiza by’ikirere birimo amapfa akabije, inkongi z’umuriro ndetse n’umwuzure udasanzwe.
Ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, raporo yakozwe ku ngaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku nshuro ya mbere muri icyo gihugu, yagaragaje ko Australia yamaze kugera ku gipimo cy’ubushyuhe cyarenze 1.5°C, kandi ko nta gace kazarokoka ingaruka zizava muri iryo zamuka ry’Ubushyuhe.
Iyo raporo yatanze impuruza ko niba leta itagize icyo ikora gikomeye, abantu bazicwa n’ibihe bikabije by’ubushyuhe, amazi ahumanye, imyuzure, inkongi z’umuriro ndetse n’izamuka ry’inyanja rizashyira mu kaga abantu miliyoni 1.5. Yanavuze ko hashobora kubaho igihombo cya miliyari 611 z’amadolari ya Australia (angana na miliyari 406 z’amadolari y’Amerika cyangwa miliyari 300 z’ama-pound) bitewe n’igabanuka ry’agaciro k’imitungo y’abantu.
Gahunda ya Australia ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’intego yo kurandura ibyatera ihindagurika ry’Ikirere kugera ku gipimo cya Zeru bitarenze 2050, biracyari ibibazo bitavugwaho rumwe muri politiki.