Enzo Maresca yaneza Robert Sánchez!
2 mins read

Enzo Maresca yaneza Robert Sánchez!

Umutoza w’ikipe ya Chelsea ,  Enzo Maresca ,  yagaye icyemeza cyafashwe n’umuzamu we ,  Robert Sánchez, cyamuhesheje ikarita y’umutuku mu mukino batakajemo imbere ya Manchetser United  ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’igihugu y’Abongereza Premiere League.

Robert Sánchez yahawe ikarita y’umutuka ku ikosa yari akoreye rutahizamu w’umunya-Cemroon , Bryan Mbeumo,  Manchester United yaguze mu ikipe ya Brentforrd muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’impeshyi ya 2025.

Ibi byatumye Chelsea ihita ijya ku gitutu cyo gutakaza umukino ibyatumye Enzo Maresca ahite afata ibyemezo atari yateguye aho yahise akuramo Pedro Neto na Estevao Willian yinjizamo umuzamu Filip Jorgensen ndetse na myugariro  Tosin Adarabioyo.

Umutoza wa Chelsea , Maresca ubwo yabazwaga niba Robert Sánchez yafashe ikemezo cyanyacyo akora ikosa ryamuhaye ikarita y’umutuku yagize Ati: “Hari hakiri iminota yo gukina(ikarita y’umutuku yayibonye ku munota wa 5′ w’umukino), ndabizi ko na Robert ubwe abizi  gusa bibabigoye  kuko yagombaga kufata umwanzuro mu isegonda rimwe cyangwa abairi, rero biba bigoye.”

  • Bruno Fernandes yafunguriye Manchester United amazamu ku muno 14′ w’umukino
  • Casemiro yatsinze igitego cya kabiri, ariko nawe yahise ahabwa ikarita itukura mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira
  • United yahise izamuka ku mwanya wa 10 n’intsinzi yabo ya kabiri  muri shampiyona, mu gihe Chelsea iri ku mwanya wa 6

Undi wagize icyo avuga kuri iyi karita y’umutuku iri mu by’ingenzi byabujije amanota atatu Chelsea ni myugariro Trevoh Chalobah aho yagaragaje ko ari ikosa ryakabaye  isomo mu mikino yindi isigaye ya Premiere League kuko bigora cyane gukina muri abakinnyi 10 kuri 11 noneho ku ikipe nka Manchester United.

Hagataho , Robert Sánchez  azasiba umukino umwe,  uzaba ari uw’ikipe ya Lincoln  mu irushanwa rya Carabao Cup kuri uyu wa kabiri wa tariki 23 Nzeri 2023,  umukino uzabera LNER Stadium cyane ko itegeko rigena ko iyo umukinnyi abonye ikarita y’umutuku mu mukino wa Premier League ukurikiye ukaba ari uwa FA Cup cyangwa uwa  Carabao Cup ariwo asiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *