Jehovaniss Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Yesu” yibutsa ko Kristo ari we wenyine ukiza imitima inaniwe
1 min read

Jehovaniss Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Yesu” yibutsa ko Kristo ari we wenyine ukiza imitima inaniwe

Korari Jehovaniss yo muri ADEPR Kicukiro Shell yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ni Yesu”, ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu bihe byinshi abantu baba baremerewe n’imitwaro y’ubuzima.

Mu magambo yayo, indirimbo itangira yerekana uburyo abantu benshi baba bafite imitima inaniwe, ibisebe by’inguma n’imitwaro y’isi, hanyuma umwanditsi akibaza ikibazo gikomeye: “Ni nde wabaruhura?” Igisubizo kirumvikana neza ni Yesu wenyine, kuko ari we wenyine ushobora gukiza, guhumuriza no gukomeza abaremerewe.

Indirimbo ishingiye ku magambo Yesu ubwe yavuze mu Matayo 11:28, aho yahamagariye abarushye n’abaremerewe bose kumusanga, akabasezeranya kubaruhura. Mu buryo bw’ijwi rihumuriza, indirimbo isaba abantu gushyira amaganya yabo yose kuri Kristo, kuko ari umugwaneza kandi yita ku bantu be bose.

“Ni Yesu” ni indirimbo ifite intego yo kongera kwibutsa abizera ko mu buzima bwose, haba mu byishimo cyangwa mu mibabaro, Yesu ari we wenyine dukwiye kwiringira. Ni ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe abantu benshi bahanganye n’ihungabana, imibabaro ndetse n’amarushwa atandukanye.

Nk’uko bisanzwe, Jehovaniss Choir ikomeje kwandika izina ryayo mu muziki wa gospel mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zubakiye ku ijambo ry’Imana, zigamije kubaka no guhumuriza imitima. Abakunzi ba gospel barahamagarirwa kumva iyi ndirimbo no kuyisangiza abandi, kugira ngo ubutumwa burimo bukomeze gusana imitima n’amaso yerekeze kuri Yesu, kuko ari we wenyine ubishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *