
Inter Miami yagize icyo ivuga ku kongerera amasezerano Lionnel Messi
Ikipe ya Inter Miami ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Lata Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko igiye kongerera amasezerano kizigenza Lionnel Messi mu gihe amasezerano ye ari kugana ku musozo.
Lionnel Messi kuri ubu afite amasezerano azamugeza ku mpera za 2025, byatuma yaba afite uburenganzira bwo kuvugana n’andi makipe yamwifuza cyane ko hari amakuru yavuzwe y’umushinga wo kuzana Cristiano Ronaldo na Messi muri shampiyona imwe ya Saudi-Pro League.
Ikipe ya Inter Miami mu butumwa batanze bagize Bati: “Messi afite amasezerano kugeza ku mpera za 2025, kandi ukuri ni uko impande zombi zifite inyota yo gukomeza gukorana”
Bakomeje bagira Bati: Hari intambwe zikenewe ziri guterwa mu buryo butekanye kugira ngo bigerweho.”
Kugeza ubu amakuru ava mu bari hafi ya Lionnel Messi aremeza ko na we yiteguye kuba yaguma muri Amerika muri iyi kipe cyane ko n’igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri iki gihugu.
Lionnel Messi na Inter Miami baherutse gusezererwa na Paris Saint Germain mu mikino y”igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup 2025) nyuma yo gutsindwa ibitego bine ku busa(4-0).
Imibare ya Lionnel Messi muri ruhago!
Imikino: 1109
Ibitego: 866
Imipira yavuyemo ibitego: 384