Urugamba Rwo Kwibohora: Inkuru Y’Ubutwari n’Ubumwe Bw’Abanyarwanda
2 mins read

Urugamba Rwo Kwibohora: Inkuru Y’Ubutwari n’Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka, Abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru udasanzwe mu mateka yabo: Umunsi wo Kwibohora. Ni umunsi wibutsa urugendo rutoroshye rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no kubohora igihugu cyari kimaze imyaka myinshi mu ivangura, umwiryane n’ubutegetsi bw’igitugu.

Urugamba rwo kwibohora rwatangiye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi (Rwandese Patriotic Army), zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), zinjiraga mu Rwanda zivuye muri Uganda. Icyo gihe, intego yabo yari imwe: gusubiza impunzi uburenganzira bwo gutaha no guca ivangura ryari rimaze imyaka myinshi rishingiye ku moko.

Mu myaka yakurikiyeho, urugamba rwahuye n’ibizazane byinshi birimo imirwano ikomeye, amasezerano y’amahoro adashyirwa mu bikorwa ndetse n’amayeri yo gushaka gucamo Abanyarwanda ibice. Mu 1993, hasinywe Amasezerano y’Arusha, agamije gushyiraho Leta isaranganyijwe no gushyira iherezo ku bibazo by’impunzi. Ariko ayo masezerano ntiyubahirijwe uko bikwiye.

Ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994 ni ryo ryabaye intangiriro y’akaga karenze ukwemera: Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu minsi 100 gusa, abasaga miliyoni barishwe mu buryo bw’agahomamunwa. Ni muri icyo gihe ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo gukomeza urugamba, zihagarika Jenoside ndetse zanafata ibice byinshi by’igihugu.

Ku itariki ya 7 Nyakanga 1994, Kigali yafashwe, biba ikimenyetso nyir’izina cyo kwibohora. Kuva ubwo, igihugu cyinjiye mu rugendo rushya rw’isanamitima, ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

Umunsi wo kwibohora ntiwizihizwa gusa nk’intsinzi y’urugamba rwa gisirikare, ahubwo unashimangira indangagaciro z’ubutwari, ubumwe, no kwiyemeza kubaka u Rwanda rushya rutandukanye n’urwa kera rwari rwaracibwemo ibice.

Kugeza ubu, u Rwanda rurangwa n’iterambere ryihuse mu ngeri zose: ubukungu, imibereho myiza, uburezi, ubuzima n’umutekano. Abanyarwanda batandukanye bubaka igihugu cyabo mu bumwe, buri wese aharanira ko amateka mabi atazasubira ukundi.

uruhare rw’iyobokamana mukubaka igihugu:

  • Iyobokamana ryagize uruhare rukomeye mu gusana imitima, kunga Abanyarwanda no kubasubiza icyizere nyuma y’amateka mabi.
  • Amadini n’amatorero yatanze ubutumwa bw’ubumwe, kubabarira no gukundana, bifasha abantu kwemera gusangira ejo hazaza.
  • Yagize kandi uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza, nko kubaka amashuri n’amavuriro no gufasha abatishoboye.
  • Binyuze mu masengesho no mu biganiro by’amahoro, abantu basubiranye icyizere n’indangagaciro zibubaka.
  • Ubumwe bw’abantu n’umwuka wo gufashanya byabaye inkingi y’iterambere rirambye.
    Ni yo mpamvu iyobokamana rifatwa nk’umusingi ukomeye mu rugendo rwo kwiyubaka kw’u Rwanda.

Kwibohora rero ntibigarukira ku gutsinda urugamba rwo mu 1994. Ni urugendo rukomeza, aho buri Munyarwanda asabwa gukomeza guharanira iterambere, amahoro n’icyerekezo gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *