
Hamenyekanye amakuru mashya ku byaha Samuel Eto’o ashinjwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon ‘FECAFOOT’ ryemeje ko ibyemezo bijyanye n’amafaranga ashinjwa Samuel Eto’o bitafashwe na we ku giti cye mu gihe ari gukekwaho inyereza ryayo.
Mu minsi ishize ni bwo Samuel Eto’o yatangiye kuvugwa cyane ko ari gukurikiranwaho ibyaha bijyanye na ruswa ndetse n’inyereza ry’amafaranga ku buryo bishobora kumuhanisha imyaka itanu atagaruka mu mupira w’amaguru.
Iri shyirahamwe ryagaragaje ko ibyemezo by’amafaranga ashinjwa byafashwe ku bwumvikane bwabungirije perezida ndetse na kanama gashinzwe imyanzuro yihutirwa mu ishyirahamwe.
Ibi bishingirwaho bemeza ko akwiye kuba ahanagurwaho ibyo byaha ashinjwa kuko ibyemezo byose byafashwe byafashwe ku bwumvikane bw’Ishyirahamwe ryose aho kuba ikemeza cy’umuntu ku giti cye.
Samuel Eto’o yakiriye kuri konti ye bwite iri muri Qatar amafaranga angana €455,056 yavuye mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya mu rwego rwo gutunganya umukino wa gicuti wari guhuza ikipe y’igihugu ya Cameroon n’Uburusiya.
Ibi nibiramuka bikurikiranwe n’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ bikamuhama ashobora guhagarikwa imyaka itanu mu mupira w’amaguru ndetse n’ihazabu 100,000 CHF angana $122516.74.
super leagend kbs