
Lamine Yamal yakoze agashya nyuma yo kuba uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d’or
Lamine Yamal uherutse kugwa mu ntege Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’or ya 2025 yatunguye abayobozi na bagenzi be n’abandi bakinana muri FC Barcelona, abagurira ibyo kurya bikozwe mu migati ikozwe bizwi nka hamburger .
Nyuma y’umuhango wo gutanga ibihembo by’umupira w’amaguru bikomeye wabereye i Paris, aho Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy [igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto] ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kandi agasoza ari uwa kabiri ku rutonde rwa Ballon d’Or, yagaragaje indi sura itari iy’umukinnyi gusa, ahubwo iy’umuntu ugaragaza umutima mwiza n’ubupfura.
Mu gihe abakinnyi ba FC Barcelona bari baraye i Paris bari kumwe n’abayobozi bakuru b’ikipe barimo Perezida Joan Laporta, ndetse n’abahoze ari ibyamamare by’iyi kipe nka Ronaldinho na Iniesta.
Lamine Yamal ,ahagana saa sita z’ijoro, ubwo bose bari barushye kandi bashonje, yatunguranye abazanira amahamburger ibyo kurya bikozwe mu migati n’inyama byari biteguwe neza, agaburira abari aho bose.
Ibi byatangajwe bwa mbere na Perezida wa FC Barcelona ubwe, Joan Laporta, mu kiganiro yagiranye na RAC 1.
Aho yagize ati: “Lamine yari yishimye cyane, aseka. Maze saa sita z’ijoro, yahaye hamburger abantu bose, kuko nta n’umwe wari warafashe icyo kurya. Twari dushonje cyane. Zari ziryoshye pe, twese twabyishimiye.”
Uyu musore, umaze kwigarurira imitima y’abafana benshi ku isi kubera ubuhanga bwe mu kibuga, yagaragaje ko kuba icyamamare bitagomba kugendana no kwishyira hejuru, ahubwo binasaba kuba umuntu ushyira abandi imbere.
Nubwo atabashije kwegukana Ballon d’Or, umwanya wa kabiri ku rutonde rusumba izindi ku isi ni ishema rikomeye ku mukinnyi ukiri muto. Yamal yegukanye Kopa Trophy ahigitse Desire Doue na Joao Neves, ndetse mu bamushimiye harimo n’abanyacyubahiro bo ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, se wa Yamal, Mounir Nasraoui, yari yanenze uko iki gihembo cyahawe Dembele, anemeza ko abibona nk’akarengane ku mwana we.
Mu gihe FC Barcelona igiye gusubira mu mikino ya shampiyona, aho ifitanye umukino na Real Oviedo ku munsi w’ejo ndetse igategura uwo izahuramo na Real Sociedad, gusa amaso y’abafana benshi yerekejwe ku rugamba rukomeye rwa UEFA Champions League, aho bazacakirana na Paris Saint-Germain.