
Liverpool yamaze kuvunikisha myugariro wayo w’ingenzi
Myugariro w’imyaka 18 w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu Butaliyani, Giovanni Leoni byemejwe ko yagiriye imvune ikomeye y’akagombambari ku mukino we wa mbere yambaye umwambaro w’iyi kipe, byanatumye ku mugoroba ahita asohorwa mu kibuga mu ngobyi y’abakinnyi.
Leoni yari yagaragaye bwa mbere imbere y’abafana ba Liverpool kuri Anfield, mu mukino wa Carabao Cup batsinzemo Southampton ibitego 2-1 kuwa Kabiri nijoro.
Uyu si we wenyine mushya wari wazanywe kuri uyu mukino kuko yari kumwe n’umunyezamu Giorgi Mamardashvili waguzwe muri Valancia yo mu gihugu cya Esipanye, bombi bari bahawe amahirwe yo gutangira mu kibuga mu mukino wabo wa mbere, ariko ibintu ntibyagenze neza kuri Leoni.
Uyu musore yagize imvune ikomeye ubwo yagwaga nabi , bituma ahita ajyanwa mu rwambariro na muganga, anahita asimbuzwa.
Nk’uko amakuru dukesha Fabrizio Romano abivuga, Leoni yasuzumwe nyuma y’umukino binemezwa ko yacitse imitsi ya ‘ACL’ – imwe mu mvune zikomeye ku bakinnyi ba ruhago, ndetse izamusaba kuguma amezi menshi hanze y’ikibuga.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino, yagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bwa Leoni.
Aho yagize Ati: “Yari yaguye nabi. Ibi ni ibintu bidakunda guhita bimenyekana ako kanya, bisaba gusuzumwa neza kugira ngo dufate icyemezo gikwiye.”
Leoni yageze muri Liverpool muri mpeshyi ishize avuye muri Parma, mu masezerano afite agaciro k’agera kuri miliyoni £26 harimo n’inyongera z’angana na miliyoni 3 zigomba gutangwa hashingiye ku buryo agomba kwitwara, aho yahise atangira gufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’ejo hazaza mu bwugarizi bwa Liverpool, by’umwihariko nyuma y’uko Jarell Quansah yerekeje muri Bayer Leverkusen.
Uyu musore muremure ureshya na metero 1.95 yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Butaliyani y’abakuru mu mikino mpuzamahanga yabaye mu ntago za Nzeri, ariko ntiyabashije kubona umwanya wo gukina.
Iyi mvune yasize Arne Slot afite ba myugariro batatu gusa bafite ubunararibonye: Virgil van Dijk, Ibrahima Konaté na Joe Gomez. Liverpool yananiwe kugura Kapiteni wa Crystal Palace, Marc Guehi ku munsi wa nyuma w’isoko, ariko ashobora kongera kugarukwaho muri Mutarama niba ikibazo cy’imvune gikomeje kwiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe ibintu bikomeje kugorana, abakinnyi nka Wataru Endo na Ryan Gravenberch bashobora kongera gusubizwa mu mwanya w’ubwugarizi nk’uko byigeze gukorwa mbere.