Google yavuze ko 90% by’abakozi mu ikoranabuhanga bakoresha AI mu kazi.

Raporo yakozwe n’ishami rya Google rya DORA, ishingiye ku bisubizo by’abantu 5,000 bakora mu ikoranabuhanga hirya no hino ku isi, yagaragaje ko 90% by’ababajijwe bakoresha Ubwenge buhangano ( Al) mu kazi, bikaba byiyongereyeho 14% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibi byagaragaye mu gihe ikoreshwa cyane rya AI rikomeje gutera impungenge ndetse n’ingaruka zayo ku bikorwa bitandukanye.
Mu kwezi kwa Gicurasi, Umuyobozi wa Anthropic, Dario Amodei, yavuze ko AI ishobora gutera ubwiyongere bw’ubushomeri, ariko abandi bahanga mu by’ikoranabuhanga babitera utwatsi.
Hari kandi ibimenyetso byerekana ko bigoye cyane kubona akazi ko gukora za porogaramu, cyane cyane muri iki gihe hakomeje kugaragara kwirukanwa kw’abakozi mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Google iri mu bigo byinshi biri kugerageza kungukira kuri ubu buryo bushya bwo gukora porogaramu hifashishijwe AI, aho itanga ibikoresho byishyurwa kuva ku buntu kugeza ku madorali 45 ku kwezi, bigamije gufasha mu gukora no gutangiza porogaramu zikoresha AI.
Ibi bitizwa umurindi n’ibindi bigo bihanganye na Google bivuna umuheha bikongezwa undi mw’ikoranabunga birimo Microsoft, OpenAI na Anthropic, bikaba bikomeje kongera agaciro kabyo kubera uko ikoranabuhanga rya AI rikomeje kwinjizwa mw’ikoranabuhanga ryabo.
Ryan J. Salva, uyobora ibikoresho bya Google bikoresha AI mu gufasha mu gukora porogaramu nka Gemini Code Assist, yavuze ko “abenshi cyane” mu bakoresha Google bakoresha AI, kandi ko iri koranabuhanga ryashyizwe mu bikorwa byose, kuva mu buryo bwo kwandika inyandiko kugeza mu gukora porogaramu.
Nubwo abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bakoresha AI, ntibivuze ko bose babona ko ibafasha cyane. Mu babajijwe, 46% bavuze ko bizeye ubuziranenge bwa code( ibyifashishwa mu gukora Porogaramu za mudasobwa) ikorwa na AI “gahoro,” 23% bavuga ko bayizera “gake cyane,” naho 20% bavuga ko bayizera “cyane.” Ku bijyanye n’ubwiza bwa code, 31% bavuze ko AI “yabuzamuyeho gato,” mu gihe 30% bavuga ko ntampinduka yazanye.
Igipimo cy’ubushomeri ku barangije amashuri makuru mu by’ikoranabuhanga rya zamudasobwa, cyarengeje icy’abarangije amasomo nk’ayubugeni, amateka n’indimi, bikagaragazwa n’urubuga Indeed, aho umubare w’amasoko y’akazi ka software engineering wagabanutseho 71% hagati ya Gashyantare 2022 na Kanama 2025.
Nubwo ikoreshwa rya AI rikomeje kwihuta, Salva yemeza ko hari ibice by’ingenzi mu gukora porogaramu bidashobora kwigizwayo, ahubwo AI izoroshya imirimo isanzwe idasaba ubuhanga bwinshi.