
Amakipe acyina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda agiye kugabanwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye.
Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira ngo irusheho gukinwa neza no gutanga umusaruro.
Nk’uko amakuru agera kuri The DRUM abivuga, mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 na 2026/2027, hazajya hamanuka amakipe ane aho kuba abiri nk’uko byari bimenyerewe. Muri 2027/2028, hazamanuka amakipe atandatu, hanyuma hakazamurwa abiri gusa.
Nyuma y’iyo gahunda yo kumanura amakipe menshi, shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izasigara igizwe n’amakipe 16, nk’uko bimeze mu Cyiciro cya Mbere. Intego ni ugushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga shampiyona, kugira ngo ibashe gukurura abaterankunga, ndetse inagire agaciro n’ishusho nk’iyo mu bindi byiciro bikuru.
Iri gabanywa rirashimangira ko Ferwafa yifuza kongera ireme ry’irushanwa, aho kugendera ku mubare munini w’amakipe adafite ubushobozi buhagije, yaba mu mikinire, imiyoborere cyangwa ibikorwaremezo.
Abitabiriye iyi nama bavuga ko ibi byose biri muri gahunda zitezweho gufasha umupira w’u Rwanda gutera imbere, binyuze mu kuzamura urwego rw’ibyiciro byose, guharanira iterambere rirambye no kongera umubare w’amakipe afite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.