
Indirimbo za Alex Dusabe zigiye kongera gucana umuriro mu gitaramo cy’amateka
ALEXIS DUSABE YITEGURA IGITARAMO CY’AMATEKA “UMUYOBORO LIVE CONCERT
”Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Alexis Dusabe, yamaze gutangaza ko yitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo cyahawe izina “Umuyoboro 25 Years Live Concert”kikaba kitezweho guhuza abakunzi be n’abaramyi benshi bamaze imyaka bamukurikirana mu ndirimbo zubaka.

Alexis Dusabe yitegura “Umuyoboro Live Concert” y’imyaka 25 mu murimo w’Imana
Alexis, umaze kuba inshuti y’ubutumwa bwiza mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye, yavuze ko iki gitaramo kizaba uburyo bwo gushimira Imana yamubereye umuyoboro mu murimo we w’imyaka 25. Yagize ati: “Imyaka yose maze mu murimo w’Imana ni umugisha, ni nayo mpamvu nifuza gusangiza abantu indirimbo n’ubuhamya bw’ubuzima bwanjye”.Amakuru yatangajwe yerekeye iki gitaramo agaragaza ko amatike yamaze gushyirwa ku isoko, aho abakunzi b’umuziki wa Alexis Dusabe bashobora kugura mu byiciro bitandukanye.

Igitaramo gitegerejwe n’imbaga: Alexis Dusabe arashimira Imana ku muyoboro yamuhaye
Hari Classic igura ibihumbi 5, Silver ibihumbi 10, Gold ibihumbi 20 ndetse na Premium ibihumbi 25. Ubu buryo bugamije guha amahirwe buri wese ushaka kwitabira iki gitaramo cy’amateka.Umuramyi wa Alexis Dusabe umaze imyaka ukora ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo nka Uwiteka niwe mwungeri, n’izindi nyinshi zamamaye mu nsengero no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi w’ibihe byose: Alexis Dusabe agiye kugaragaza urugendo rwe mu muziki, nyuma yo gushyira hanze album nshya
Abakunzi be bitezwe kuzagira ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye.Iki gitaramo Umuyoboro Live Concert kitezweho kuba isoko ry’umunezero no kwibutsa abakristo ko Imana ari yo muyoboro w’ukuri.
Ni igitaramo cyitezweho kwerekana urugendo rw’umuhanzi Alexis Dusabe, anerekana uburyo Imana yamuyoboye kuva agitangira kugeza ubu.Abategura igitaramo batangaje ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko abazakitabira bazasanga ari umwanya udasanzwe wo kongera guhuza umutima n’Imana binyuze mu ndirimbo n’ijambo ryayo.
Ubu abakunzi ba Alexis Dusabe n’abandi baramyi batandukanye bakomeje kugaragaza amatsiko menshi ku bijyanye n’uko iki gitaramo kizagenda nyumva Yuko Alex Dusabe ashyize hanze album nshya yaguzwe cyane agahita akurikizaho igitaramo gikomeye gucya