
Uruhare rwa Papi Clever na Dorcas mu gusakaza indirimbo zihimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga
PAPI CLEVER NA DORCAS MU GITARAMO CY’AMATEKA MURI USA
Papi Clever na Dorcas, umuryango w’ivugabutumwa n’indirimbo ziramya Imana bakomoka mu Rwanda, bakomeje uruzinduko rwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba baramyi bakunzwe cyane bazwi mu bihangano bitandukanye byubaka benshi, harimo Impamvu Zibifatika n’izindi ndirimbo nyinshi ziboneka mu gitabo cy’indirimbo z’Abakristo.
Nk’uko byatangajwe na Angaza Africa, Papi Clever na Dorcas bazataramira muri Leta ya Washington, mu mujyi wa Auburn, ku itariki ya 27 Nzeri 2025. Iki gitaramo kizabera kuri Beyond Barriers Ministries International,kikazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM) kugeza saa yine z’ijoro (10PM). Abifuza kwitabira bazishyura itike yinjira ya 50$.

Abanyarwanda bo muri diaspora biteguye kwakira Papi Clever na Dorcas mu giterane cy’ivugabutumwa
Iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Victoria wo muri Zabron Singers, Christopher, Naomi Kihua, Annah na Risper. Uburyo bwateguwe bugamije gufasha abakunzi b’umuziki wo kuramya n’ugusingiza Imana mu gukomeza kuzuzwa imbaraga z’umwuka wera ndetse no gufatanya n’aba baririmbyi mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa.Papi Clever na Dorcas bakomeje kuba icyitegererezo mu muziki nyarwanda wubakiye ku ndirimbo zifite ubutumwa bwo gukomeza kwizera.

Ubutumwa bw’indirimbo bukomeje guhindura ubuzima: Papi Clever na Dorcas bakomeje gutaramira muri Amerika
Indirimbo zabo ntizigarukira mu Rwanda gusa, ahubwo zageze no ku rwego mpuzamahanga, zikabasha kugera ku bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Uru ruzinduko rwabo muri Amerika ni kimwe mu bihamya by’uko ubutumwa bw’indirimbo z’ivugabutumwa bugenda bwambuka imipaka, bugahindura ubuzima bw’abantu benshi.
Abakunzi babo bari hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite amatsiko yo kubabona imbonankubone no gusangira nabo ububyutse budasanzwe.Iki gitaramo kandi cyitezweho kuba umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda n’abandi banyafurika baba muri diaspora, kugira ngo bibuke ko Imana ikomeza gukora ibikomeye aho abantu bose bari hose.

Seattle igiye guhinduka ihuriro ry’ububyutse: Papi Clever na Dorcas ku isonga
Ni umwanya wo kwibukiranya ko indirimbo zubakiye ku Ijambo ry’Imana zifite imbaraga zo guhindura imitima.abategura iki gitaramo, basabye abantu bose bafite ubushobozi bwo kwitabira kutazabura, kuko bizaba ari umwanya w’imbonekarimwe wo kuramya Imana no kubana n’aba baririmbyi bamaze kwandika izina rikomeye mu muziki wa Gospel ku rwego rw’isi.