Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe
1 min read

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi naka “Camarade”  wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Camarade akomeza gukurikiranwa afunze, kuko iperereza ku byaha ashinjwa rigikomeje kandi hakenewe umutekano w’ibimenyetso n’inyungu z’ubutabera. Ibi ni nabyo byashingiweho mu gufata umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo.

Ubwunganizi bwa Kalisa bwasabye ko urubanza rutakomeza kuburanishirizwa ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, buvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Gusa urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego, rwemeza ko Kalisa atuye mu ifasi yarwo, bityo rukaba rufite ububasha busesuye bwo kumuburanisha.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha bibiri bikomeye: kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga yanyereje arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yari agenewe ibikorwa by’ikipe y’Igihugu “Amavubi” byagombaga kuba mu Ugushyingo 2024.

Aya mafaranga ngo yahawe Kalisa mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu mu myiteguro y’imikino yari iteganyijwe, ariko hakaba hari ibimenyetso ko atayakoresheje nk’uko byari biteganyijwe.

Iperereza rikomeje, ndetse haracyategerejwe kureba niba hari ibindi bimenyetso bishya byagaragara bishobora gukomeza kwagura imizi y’uru rubanza.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bavuga ko gukomeza gufunga Camarade ari ingenzi mu kurinda ko ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa kugira aho ahurira n’abandi bashobora kuba baragize uruhare muri iki cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *