U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA
1 min read

U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mugaragaro ko “Visit Rwanda”, ikirango cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: LA Clippers yo muri shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams yo muri shampiyona ya ruhago y’iki gihugu (NFL).

Aya masezerano yitezweho kuzamura isura y’u Rwanda mu maso y’isi, by’umwihariko binyuze mu gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko bahisemo Los Angeles kubera uburemere iyi kipe ifite muri siporo n’umuco, ndetse n’uburyo abafana bayo bashishikajwe no gutembera no kwishimira ibidukikije by’u Rwanda.

Aho yagize ati: “Siporo ihuza abantu, ikabahuriza ku ndangagaciro z’ubwitange n’icyerekezo. Ubufatanye bwacu na LA Clippers na LA Rams buzafasha mu gusangiza abatuye isi ubwiza bw’u Rwanda n’uburyohe bw’umuco wacu.”

Ubufatanye nk’ubu si ubwa mbere u Rwanda rubugirana n’amakipe akomeye ku isi. Visit Rwanda yamenyekanye cyane binyuze mu masezerano n’amakipe ya ruhago arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Atlético de Madrid muri Esipanye na Paris Saint-Germain mu Bufaransa.

U Rwanda rwizera ko ubu bufatanye bushya buzabafasha gutuma rugera ku ntego yo kwinjiza miliyari imwe y’amadolari y’Abanyamerika (1$ billion) binyuze mu bukerarugendo bitarenze mu mwaka wa 2029.

Ibi bizagerwaho binyuze mu kureshya ba mukerarugendo bashya, kongera ishoramari, no gukomeza kwimakaza isura nziza y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *