Umuramyi Uwizera Benjamin na Divine Muntu bagiye kuba bamwe mu bagize umuryango mugari wa Gospel w’abarushinze
1 min read

Umuramyi Uwizera Benjamin na Divine Muntu bagiye kuba bamwe mu bagize umuryango mugari wa Gospel w’abarushinze

Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025, Divine na Benjamin bombi berekanwe mu rusengero rwa ADEPR Gatenga mu muhango wari wuzuyemo ibyishimo, witabiriwe n’inshuti, imiryango n’abakristo. Ubukwe bwabo buteganyijwe kuba mu kwezi kwa Mbere 2026.

Umuramyi wa Gospel Divine Nyinawumuntu, uzwi nka Divine Muntu, w’imyaka 22, agiye kurushinga na Uwizera Benjamin, umuririmbyi wa Holy Nation Choir akaba n’umushoramari.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 23 Nzeri 2025, asohoye indirimbo nshya “Hozana”, yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel. Ni indirimbo yubatse izina rye mu buryo bukomeye, ikaba ari intangiriro y’icyerekezo gishya cy’umuziki we uha agaciro umuco nyarwanda n’ubutumwa bw’iyobokamana.

Uwizera Benjamin ugiye kurushinga na Divine Muntu, ni umuririmbyi w’inararibonye muri Holy Nation Choir ikorera muri ADEPR Gatenga, akaba n’umushoramari ukiri muto umaze kubaka izina. Ni umusore usanzwe azwi nk’ufite indangagaciro z’ubukristo, ibintu byashimishije abakirisitu benshi bamubonye nk’umufasha ukwiye ku muramyi Divine Muntu.

Divine Muntu yavuze ko ari “umunezero udasanzwe” kuba yinjiye mu rugendo rushya rw’urukundo n’ubuhanzi, kandi yizeye ko Imana izakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubaka urugo n’ivugabutumwa.

Uyu muramyikazi witegura gusezera ubuserikabateri, avuga ko muri iyi minsi ahugiye mu gusoma Bibiliya. Ati: “Ndiga gusoma Bibiliya cyane kurusha mbere kugira ngo mbone ubutumwa bwubaka imitima. Intego yanjye ni ugutanga indirimbo zigarura icyizere mu bantu no kubahuza n’urukundo rwa Kristo.”

Divine Muntu wakoranye n’inzu ya Trinity For Support (TFS) kuva mu 2023 kugeza n’uyu munsi, yahisemo guhindura izina rye ry’umuziki avuye kuri Nyinawumuntu Divine ajya kuri Divine Muntu kugira ngo yerekane isura nshya y’umuhanzi uhamye. Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gukora indirimbo: Urugendo, Irembo, Lahayiloyi, Mbeshejweho, Hozana n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *