
APR FC yahagaritse umwe mu bakozi bayo!
Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango, wari umunyamabanga w’agateganyo ndetse anashinzwe ibikoresho (logistics) muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe y’ubuyobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025.
Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko Muyango yahamagajwe mu nama nk’uko bisanzwe, atari azi ko hari ikiri bukurikire. Byaje kurangira afatiweho umwanzuro wo guhagarikwa by’agateganyo, nyuma yo gusuzuma amakosa yagiye agaragara mu nshingano yari ashinzwe.
Amwe mu makosa ashinjwa Lt Col (Rtd) Muyango arimo kwivanga mu mirimo itamureba, kutubahiriza imirongo ngenderwaho y’akazi ndetse n’ibijyanye n’imikoranire n’abafana, bikaba bitaranyuze ubuyobozi.
Haravugwa kandi ko nta masezerano afatika yari afite hagati ye n’ikipe, ibintu ubuyobozi bwafashe nk’igihombo ku mikorere myiza y’iyi kipe.
Muyango yari amaze umwaka umwe muri izi nshingano, aho yahawe kuyobora igenzurwa ry’ibikoresho by’iyi kipe muri Kuboza kwa 2024.
Abasesenguzi bemeza ko Icyemezo cyo kumuhagarika kivuze byinshi ku miyoborere mishya yifuza kugarura umurongo mu mikorere ya APR FC, cyane cyane muri iki gihe ikipe iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Pyramids FC yo muri Misiri.
Ubuyobozi bwa APR FC ntiburagira icyo butangaza ku musimbura wa Muyango, cyangwa niba hari indi myanzuro izafatwa mu minsi iri imbere ku bijyanye n’imiyoborere y’iyi kipe byumwihariko muri uyu mwanya.