Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi yo gutwitira undi rikubiyemo ibihano bikakaye
4 mins read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi yo gutwitira undi rikubiyemo ibihano bikakaye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye, ryagennye n’ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu igera kuri miliyoni 50 Frw, mu kwirinda ko hazabamo uburiganya.

Ni itegeko ririmo ingingo zitari zisanzweho, nko gutwitira undi no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa.

Icyaha gikakaye kurusha ibindi muri iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 18 Nzeri 2025, ni icyo mu ngingo ya 98, kijyanye no gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi hagamijwe guhindura utunyangingo tw’umuntu.

Iyi ngingo ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 no gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 40 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw.

Mu bindi byaha byateganyirijwe ibihano harimo icyo gukora umwuga wo kuvura ushyira mu myanya myibarukiro y’umugore urusoro rutari urw’umuntu cyangwa intanga zitari iz’umuntu.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 no gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 25 Frw.

Iri tegeko kandi riteganya ko ukora umwuga wo kuvura utumiza cyangwa wohereza mu mahanga intanga cyangwa urusoro aba akoze icyaha, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 no gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 10 Frw ariko itarenze miliyoni 15 Frw.

Ni mu gihe umuganga uhamijwe icyaha cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi agamije guhitamo igitsina cy’umwana uzavuka, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka, agatanga n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.

Itegeko rirakomeza riti “Ushyira intanga cyangwa urusoro mu myanya myibarukiro y’umugore hatagaragara umwirondoro wuzuye w’uwabitanze, aba akoze icyaha.”

Bene uyu iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka, agatanga n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Ikigo cy’ubuvuzi gihuza intanga z’abantu bafitanye isano itaziguye ishingiye ku buvandimwe cyangwa bafitanye isano iziguye ishingiye ku buvandimwe kugeza ku gisanira cya karindwi na cyo kiba gikoze icyaha.

Iyo kibihamijwe n’urukiko, gitanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

Ibyo bijyana no guhagarikirwa ibikorwa byo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi mu gihe kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kwakira intanga cyangwa urusoro hatagaragara umwirondoro wuzuye w’uwabitanze cyangwa kwakira mu buryo bunyuranyije n’amategeko intanga cyangwa urusoro by’umuntu utagejeje ku myaka isabwa cyangwa uyirengeje, na byo ni icyaha.

Ikigo kibikoze kikabihamywa n’urukiko, gihanishwa gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw, gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi mu gihe kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ikigo cy’ubuvuzi gishyira mu myanya myibarukiro y’umugore intanga cyangwa urusoro by’umuntu utagejeje ku myaka isabwa cyangwa ayirengeje, kiba gikoze icyaha.

Iyo kibihamijwe n’urukiko, gihanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw no guhagarikirwa ibikorwa byo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi mu gihe kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi atatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ikigo cy’ubuvuzi gitanga intanga cyangwa urusoro bikomoka ku muntu umwe ku bemerewe gukoresha uburyo bwo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi barenze umwe, kiba gikoze icyaha.

Gihanishwa gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw no gahagarikirwa ibikorwa byo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi mu gihe kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu bindi bifatwa nk’icyaha ku kigo cy’ubuvuzi, birimo igikora kimwe mu bikorwa birimo gushyira mu myanya myibarukiro y’umugore urusoro cyangwa intanga zitari iz’umuntu, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga intanga cyangwa urusoro.

Harimo kandi gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi hagamijwe guhindura utunyangingo tw’umuntu no gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi hagamijwe guhitamo igitsina cy’umwana uzavuka.

Ikigo kibihamijwe n’urukiko gihanishwa gutanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 80 Frw ariko itarenze miliyoni 100 Frw no guhagarikirwa ibikorwa byo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi mu gihe kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *