
Amavubi yabonye Kit-manager mushya
Nyuma y’uko Tuyisenge Eric uzwi cyane ku izina rya Cantona ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku byaha byo kunyereza umutungo na ruswa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamusimbuje Hakizimfura Ayubu ku mwanya w’ushinzwe ibikoresho by’Amavubi.
Aya makuru yemejwe n’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, aho babicije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: “Hakizimfura Ayubu usanzwe ari Kit Manager wa AS Kigali yagizwe Kit Manager w’Amavubi, asimbuye Tuyisenge Eric ‘Cantona’.”
Ayubu si mushya muri iyi mirimo kuko amaze imyaka myinshi akorera aka kazi muri AS Kigali, akaba ari umwe mu bafite ubunararibonye n’ubushishozi mu gucunga ibikoresho by’amakipe atandukanye.
Uwo asimbuye, Cantona, na we yari azwi nk’umukozi w’imena mu ikipe y’igihugu, ariko iperereza riri kumukurikiranaho imyitwarire idahwitse yatumye avanwa ku mirimo ye.
Ku wa 4 Nzeri 2025, nibwo RIB yatangaje ko yafunze Cantona na Kalisa Adolphe, wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Aba byemejwe ko bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano. Bose bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, aho iperereza rigikomeje.
Amakuru avuga ko ibi byaha bifitanye isano n’ingendo z’Amavubi mu mikino y’ijonjora rya CAN yabereye hanze y’u Rwanda, by’umwihariko uwakiniwe muri Nigeria ndetse n’uwa Lesotho wabereye muri Afurika y’Epfo.
Biravugwa ko amafaranga yabarurwaga nk’ayatanzwe ku ngendo z’ikipe atajyaga ahura n’ayo koko yakoreshejwe, dore ko Cantona yakunze kujya mu ngendo ari mu itsinda rito riyoboye gahunda z’ikipe (Advance Party), bikavugwa ko yakoresheje uburyo bwo gutanga imibare itajyanye n’ukuri.
Nubwo iperereza rigikomeje, FERWAFA yashimangiye ko imirimo y’ikipe y’igihugu igomba gukomeza nta nkomyi, ari nayo mpamvu Hakizimfura Ayubu yahise ashyirwaho ngo yunganire Amavubi mu myiteguro y’imikino iri imbere.