
Ikipe ya Tottenham igiye kumara iminsi idafite rutahizamu wayo
Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dominic Solanke, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’akabombari ku kuguru kw’iburyo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kugaragara mu kibuga ku wa 23 Kanama ubwo Spurs yakinaga na Manchester City. Ku munsi wo ku wa Mbere, yongeye gusiba mu myitozo ya Tottenham mbere y’uko iyi kipe ijya guhatana na Bodo/Glimt yo muri Norvège mu irushanwa rya Champions League.
Umutoza mukuru wa Tottenham, Thomas Frank, yemeje iby’iyi gahunda yo kumuvura.
Aho yagize ati: “Dominic afite ikibazo cy’akabombambari kimaze igihe kimubangamira. Twafashe icyemezo ko habagwa gato. Ntago bikomeye cyane, ariko bitumye adashobora gukina imikino ibiri iri imbere — Bodo/Glimt na Leeds.”
Yakomeje avuga ko igihe nyacyo azamara hanze kizamenyekana nyuma y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.
Yongeyeho :”Ndakeka ko atazamara igihe kinini hanze, ariko tuzabitangaza mu buryo burambuye nyuma y’ikiruhuko mpuzamahanga.”
Nubwo iki kibazo cy’ukuguru cyari cyaramubujije kwitabira imyitozo ya mbere y’umwaka w’imikino (pre-season), byari byatangiye kugaragara ko cyakemutse ubwo yakinaga imikino irimo iya Paris Saint-Germain, Burnley, na Manchester City muri Kanama.
Ku bijyanye n’impamvu batihutiye kumubaga hakiri kare, Frank yagize ati: “Hari abavuga bati ‘ni kubera iki mutabikoze mbere’, ariko si ibintu byoroshye gutekerezaho. Iyo tuba tuzi ko bizagera aho bikaba ngombwa, twari kubikora mbere. Ariko ntabwo ubuvuzi bukwiriye bukorerwa mu buryo bw’akajagari.”
Kugeza ubu, Tottenham iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Premier League n’amanota 11 mu mikino itandatu. Kandi ni imwe mu makipe yamaze kugera muri 1/16 cya Carabao Cup ndetse yatsinze Villarreal igitego 1-0 mu mukino wa mbere wa Champions League.