
Jürgen Klopp yaciye amarenga yo kugaruka gutoza
Umutoza wahoze atoza ikipe ya Liverpool, Jürgen Klopp, yemeye ko bishoboka cyane ko atazongera kugaruka mu kazi ko gutoza, ariko ntiyijeje ko uwo mwanzuro ari ubuziraherezo.
Uyu mutoza uri mu bakomeye i Burayi, yatoje Liverpool imyaka isaga 9 ayisohokamo mu mwaka 2024, avuga ko ananiwe nyuma y’imyaka irenga 20 adahagarara atoza Mainz, Borussia Dortmund ndetse na Liverpool.
Ntiyigeze avuga ko asezeye burundu mu mwuga, ariko gushyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Red Bull ushinzwe umupira w’amaguru ku isi byatunguye benshi. Klopp, wegukanye Champions League, yakunze guhwihwiswa ko azajya mu makipe akomeye, cyane cyane muri Mata ya 2024 ubwo yavugwaga nk’ushobora gusimbura Carlo Ancelotti muri Real Madrid.
Icyo gitekerezo nticyigeze gishyirwa mu bikorwa kandi Klopp yihutiye guca intege ibihuha. Yabwiye The Athletic Ati: “Sinshaka kongera gukora nk’umutoza,” gusa yahise yisubiraho ku byo yari amaze kuvuga.
Klopp yavuze ko gusezera muri Mutarama ya 2024 byatunguranye, ariko we yabonaga ari cyo gihe. Ati: “Nasoje muri Liverpool mfite imyaka 57. Nari nzi neza ko ntazasohoka mu kazi burundu. Nararuhutse amezi 7, ndabikunda cyane ni ibintu byiza!”
Yongeyeho ko imyaka irenga 25 amaze muri ruhago nta hantu na hamwe yajyaga uretse ubukwe bwe yagiyemo n’ubundi bukwe bumwe yitabiriye vuba aha, kandi ko muri iyo myaka yose yajyaga muri sinema inshuro 4 gusa kandi zose ni mu byumweru 8 bishize.
Mu nshingano nshya afite muri Red Bull, Klopp akurikirana ibikorwa by’amakipe atandukanye harimo RB Leipzig yo mu Budage, FC Salzburg yo muri Austria na Paris FC yo mu Bufaransa.
Klopp kandi yavuze ko yagize uruhare mu bikorwa byo kugura no kugurisha abakinnyi muri Leipzig, aho Benjamin Šeško yaguzwe na Manchester United mu mpeshyi ishize ku mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni €85 (£74.2m, $99.7m).