
Rayon Sports igiye gufatirwa ibihano byo kutagura
Ikipe ya Rayon Sports igiye kufatirwa ibihano nyuma y’uko yananiwe kwishyura umutoza wayitoje ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’.
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Robertinho tariki 14 Mata 2025, icyo gihe yagaritswe ari kumwe n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André, aho bashinjwaga umusaruro muke.
Nyuma uyu mutoza yatanze ikirego cye mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) agaragaza ko hari amafaranga atahawe bityo ko iri shyirahamwe ryamufasha kumwishyuriza.
Rayon Sports yaje kwandikirwa isabwa ko yakwishyura ayo amafaranga biterenze tariki 26 Nzeri 2025 , bitaba ibyo igafatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha.
Roberto avuga ko iyi kipe yambaraga ubururu n’umweru imufitiye asaga ibihumbi 20$ ahwanye n’amezi ane atahembwe igihe yatozaga iyi kipe nubwo ajya kugenda yavuze ko nta bynshi yavuga ku buryo asohotse muri iyi kipe.
Kuri ubu uyu mutoza w’imyaka 65 ari gutoza mu ikipe ya Jeddah SC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, akaba yaratangajwe nk’umutoza w’iyi kipe ku wa Gatatu wa tariki 13 Kanama 2025.
Akimara kwerekeza muri iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga ze, Robertinho yagize Ati “Aha, buri mukino ni intambwe igana ku ntsinzi. Turi ikipe imwe intego ihora ari ibikombe, Burigihe.
Uretse Rayon Sports na Jeddah SC, Robertinho yanatoje amakipe nka Gor Mahia, Vipers yo muri Uganda n’ayandi. Mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ahafite agahigo gakomeye ko kujyana amakipe atatu mu matsinda y’amarushanwa nyafurika.