Umunyarwanda yanditse amateka mu isiganwa ryabereye mu Bufaransa
1 min read

Umunyarwanda yanditse amateka mu isiganwa ryabereye mu Bufaransa

Niyonkuru Florence, umukinnyi w’Umunyarwandakazi ukinira Sina Gérard Athletics Club yo mu Karere ka Rulindo, yongeye kwandika amateka akomeye mu mikino yo gusiganwa ku maguru, ubwo yegukanaga Umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Lyon Half Marathon ryabereye mu Bufaransa ku munsi wejo, tariki ya 30 Nzeri 2025.

Mu bakinnyi 2899 bitabiriye iri siganwa, Niyonkuru niwe witwaye neza mu cyiciro cy’abagore aho yabaga uwa mbere, anaba uwa cyenda ku rutonde rusange, asoza intera ya kilometero 21.1 akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 14.

Uyu yasize abandi bakinnyi bari biyandikishije gusiganwa mu cyiciro cye, ashyiraho akandi gashya mu ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri wa Siporo , Nelly Mukazayire, yashimye Niyonkuru abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X agira ati: “Niyonkuru wacu ageze ku rwego rwo hejuru muri Half Marathon. Iri ni itangiriro, kandi ab’iwanyu twese tukuri inyuma.”

Ni intsinzi ije nyuma y’amezi atatu arengaho gato yitwaye neza muri Kigali International Peace Marathon, aho nabwo yegukanye umudali wa zahabu mu bagore, ndetse anaba uwa mbere muri Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country yatangiye uyu mwaka wa 2025.

Umunya-Kenya Vincent Kimaiyo ni we wegukanye umudali wa zahabu mu bagabo muri Lyon Half Marathon, akoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *