Bakubiswe n’inkuba ubwo barebaga umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Pyramid Fc
1 min read

Bakubiswe n’inkuba ubwo barebaga umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Pyramid Fc

Abaturage 16 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, barebaga umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakubiswe n’inkuba umunani barakomereka ndetse banajyanwa kwa muganga.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Iyi nkuba yabakubise ahagana saa Cyenda ubwo barebaga umupira wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakaba bareberaga uyu mupira mu rugo rw’umuntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko aba bafana bakubiswe n’inkuba ariko ku bw’amahirwe ntihagira n’umwe upfa cyangwa ngo akomereke mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Ahagana saa Cyenda nibwo iyo nkuba yakubise maze abafana ba APR bari bagiye kurebera umupira mu rugo rw’umuntu barahungabana, bari 16 bose uko bari muri salo ariko umunani nibo byagaragaye ko bagize ibibazo. Mu bibazo bagize harimo ababyimbye amaguru, ababyimbye mu maso no mu bindi bice, twabajyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarondo ubu niho bari kuvurirwa.’’

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko mu bakubiswe n’inkuba harimo umugore n’umwana w’imyaka ine nabo bari baje kureba umupira, yavuze ko nyuma y’uko ubuyobozi bujyanye abakomeretse kwa muganga, bwanahumurije abaturage bubasaba gushyira imirinda nkuba ku nzu zabo ndetse no kwirinda ibyatuma inkuba ibakubita.

Umukino wahuzaga APR FC na Pyramids FC warangiye iyi kipe yo mu Misiri itsindiye mu Rwanda ibitego 2-0 byatsinzwe na Fiston Mayele.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *