
Rutahizamu wa Rayon Sports ahangayikishijwe n’abari kumwiyitirira
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Asman Ndikumana , yasabye abantu byumwihariko abamukunda kumufasha kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muntu akoresha amazina (username) ya “asman_ndikumana” amwiyitirira ku rubuga rwa Instagram aho mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994.
Ndikumana Asman akaba yasabye abantu Ati “mumfashe kurega (report) iyi konti ikoresha amazina yanjye ntabizi, mumfashe nshuti bakundwa.” aho we akoresha iya “ndikumana_asman18”, we akaba akurikirwa n’abantu 3294.
Asman Ndikumana yabaye umukinnyi wa Rayon Sports muri iri isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2025, aho yabanje gukora igeragezwa nyuma aza kugirirwa ikizere n’umutoza Afhamia Lotfi ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aza guhabwa masezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko Rayon Sports ibuze ibyangomba bya Jean Otos Baleke ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagombaga gukura muri TP Mazembe.
Nyuma yatangiye gukinira Rayon Sports ndetse anitwara neza mu mikino yakinnye aho yatsinze ibitego bine mu mikino ibiri , mu mukino wa vipers ndetse no mu wa Kiyovu Sports wa shampiyona nubwo mu mikino ya CAF Confederations Cup atigeze abona igitego.
Ku mukino wa Singa Black Stars ni bwo yavunitse , wari umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu mugi wa Kigali aho yavunitse ku munota wa gatanu w’inyongera kuri 90, Rayon Sports byarangiye itsinzwe igitego kimwe ku busa(1-0).
Nyuma yaho uyu rutahizamu yatangaje ko yamaze kubagwa ndetse ko igikorwa cyagenze neza aho yagize Ati “Muraho mwese! Ndashaka gushimira Imana yandinze n’urukundo ingirira buri munsi. Ndashimira Perezida wanjye [Twagirayezu Thaddee] n’abandi banyamuryango bari muri Komite ya Rayon Sports bayoboye igikorwa cyo kumbaga.”