
Shiloh Choir yongeye gushimangira isezerano ryo kubaho muri Kristo ibinyujije mundirimbo “Nahisemo Yesu”
Korali Shiloh, ikorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR, Paruwasi ya Muhoza mu karere ka Musanze, yashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bwo kwizera no kwemera Kristo nk’umucunguzi, yitwa “Nahisemo Yesu”.
Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa buhamagarira abantu guhitamo Yesu nk’umwami w’amahoro, umurinzi w’ubuzima bw’ubu n’ubuzaza. Mu magambo yayo, haragaragaramo icyizere cy’umukristo wemera ko ubuzima bw’iteka bubonerwa muri Kristo wenyine, kandi ko uwamwizera atazicuza na rimwe.
Mu gitero cya mbere, umuhanzi agaragaza icyemezo gikomeye cyo guhitamo Yesu no kumwizera adacogora, akavuga ko muri we harimo isezerano ry’ubuzima bw’ubu ndetse n’uburi imbere, igihe ibiriho bizaba bitakiriho.
Mu gitero cya kabiri, indirimbo ikomeza ishimangira ko Yesu ari kuzuka n’ubugingo, ukiza uwaguye ndetse akabaho iteka ryose. Ni ubutumwa bushishikariza abantu kwiringira Imana itajya ihinduka.
Korali Shiloh kandi iri mu myiteguro ya Live Concert ikomeye iteganyijwe kuba tariki 12 Ukwakira 2025, ikazabera muri Expo Ground . Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba ari n’umwanya wo kumurika ibikorwa by’ivugabutumwa iyi Korali imaze igihe ikora.
Shiloh Choir ikomeje kugaragaza umurava mu murimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zubaka, zikora ku mitima kandi zishishikariza abantu kugumana icyizere muri Kristo.
Indirimbo “Nahisemo Yesu” ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, ikaba yitezweho gukomeza kugira uruhare mu guhamagarira benshi guhitamo inzira y’umucunguzi.