Mugisha Gilbert biteganyijwe ko atazagaragara mu mukino wo kwishyura na Pyramids
1 min read

Mugisha Gilbert biteganyijwe ko atazagaragara mu mukino wo kwishyura na Pyramids

Tariki ya 5 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC izakina umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, ariko izaba idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho — Mugisha Gilbert.

Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi anyura ku mpande, wari wanabanje mu mukino ubanza wabaye tariki ya 2 Ukwakira 2025 i Kigali, aho APR FC yatsindiwemo ibitego 2-0 . Gusa ku mukino wo kwishyura, ntazagaragara mu kibuga kuko uwo munsi ari bwo azaba afite ubukwe.

Ubukwe bwa Mugisha ntabwo butunguranye kuko bwari bwarashyizweho kera, hagendewe ku ngengabihe ya mbere y’imikino Nyafurika ya CAF.

Bitewe n’uko nyuma ingengabihe y’iyi mikino yahindutse, bigaragaye ko umukino wa APR FC na Pyramids FC uzaba kuri iyo tariki, byabaye ngombwa ko Mugisha asiba uwo mukino kuko atahindura itariki.

Abantu bo hafi ya Mugisha bavuga ko ibyo guhindura itariki y’ubukwe  byari bigoranye, kuko umugore we, Mpinganzima, atuye muri Canada kandi gahunda z’ubukwe zari zaratangiye gutegurwa kera.

Uretse ibyo, mu Kwakira 2024 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, naho muri Nzeri 2024 Mugisha yari yaramwambitse impeta y’ikizwi nka fiançailles. Uyu muhango wo gusezerana mu Murenge, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana ubwo Gilbert yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports bigera aho umukunzi we yimukira muri Canada ari na ho asigaye atuye.

Ubuyobozi bw’ikipe nta kintu buratangaza kuri iri bura rya Mugisha Gilbert,gusa biragaragara ko abatoza bazasabwa gukora impinduka mu buryo bw’imikinire.

APR FC biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatanu, yerekeza mu Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura. Ni urugendo rufite byinshi rusobanuye, aho ikipe igomba kurwana no kwerekana ubwitange bw’abasore bayo basigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *