
Abarebaga umukino wa APR FC na Pyramids bahuye n’isanganya
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba inkuba yakubise abaturage 16 bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bareba umukino wa APR FC na Pyramids FC.
Muri abo 16 bari mu nzu, umunani nibo bagize ibibazo by’uburwayi butandukanye nyuma y’uko iyo nkuba ibakubise, barimo ababyimbye mu maso, ku maguru n’ahandi hatandukanye ku mubiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo aho iri sanganye ryabereye, Bwana Gatanazi Longin, yemeje iby’aya makuru, anasobanura uko byagenze.
Aho yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru Ati: “Ahagana saa Cyenda nibwo inkuba yakubise maze abarebaga umupira mu rugo rw’umuturage barahungabana. Muri bo 16, umunani nibo bagize ibibazo bitandukanye. Twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Kabarondo, aho bari gukurikiranirwa n’abaganga.”
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko mu bakomeretse harimo umugore n’umwana w’imyaka ine, bari baje kureba umupira kimwe n’abandi. Yashimangiye ko nta wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije, ariko asaba abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura n’inkuba.
Ati: “Twabasabye gushaka uburyo bwo kurinda amazu yabo inkuba, nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya, ndetse no kwirinda gukomeza guteranira ahantu hamwe mu gihe cy’ikirere kitameze neza.”
Umukino wari urimo kurebwa warangiye APR FC itsinzwe ibitego bibiri ku busa(2-0), ibitego byombi byatsinzwe na rutahizamu w’Umunye-Congo, Fiston Mayele. Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri kuri ki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwongeye kwizeza abaturage ko buri gukorana n’inzego z’ubuzima n’izindi nzego z’umutekano mu gukurikirana ubuzima bw’abahuye n’iki kibazo, ndetse bunashishikariza abaturage kwirinda ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, harimo no kugendera kure ibikorwa bishobora gukurura inkuba.