
El Bethel Choir ya ADEPR Kacyiru yashyize hanze indirimbo nshya “Mbega Urukundo” igaruka ku gakiza ka Kristo twahawe kubuntu
Korali El Bethel ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, itorero rya Kacyiru rikorera muri Paroisse ya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yamuritse indirimbo nshya yuje ubutumwa bwimbitse ivuga ku rukundo rwa Yesu n’agakiza yahesheje abantu ku musaraba. Iyo ndirimbo yiswe “Mbega Urukundo” ikubiyemo amagambo agaragaza uko umuntu yisanze mu cyaha no mu isoni, ariko agakizwa n’ubuntu bw’Imana.
Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, bavuga uburyo umuntu yisanze asa n’uwambaye “umwambaro w’ikivume,” atabasha kwegera imbabazi z’Imana. bagaragaza ko nta feza, nta zahabu, nta gitambo cyari kumurokora, ahubwo bikaba ari Yesu wenyine wasezeye ubwiza bwo mu ijuru, akambara kamere muntu kugira ngo acungure abari barazimiye.
Muri iyi ndirimbo bagira bati: “Wasize ubwiza wari ufite wambara akamero k’umuntu, wabumbuye icyagitabo wambara akamero k’umuntu, ushakashaka ngewe wazimiye.”
Indirimbo “Mbega Urukundo” inibutsa urukundo rwa Kristo rwerekanwe ku musaraba, aho umunyabyaha yagiriwe imbabazi akava mu rupfu mu buryo bw’umwuka. Haririmbwamo amagambo yuje ishimwe avuga ko agakiza Yesu yatanze ari ikiruta byose: “Ntacyandutira agakiza wampaye Kristo, sinzapfusha ubusa iyo neza, oooh nzahora ndirimba.”
Mu gusoza indirimbo, Korali El Bethel ishimangira ko nta zina risumba irya Yesu, ari na we wenyine watanze agakiza kandi uzageza abamwizeye mu ijuru: “Izina risumba ayandi Yesu Kristo wenyine, ni we wampaye agakiza kandi azanjyeza mw’ijuru.”
El Bethel Choir ikomeje kugaragaza umurava mu murimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zubatse umutima n’ukwizera. Abakunzi b’iyi Korali bavuga ko “Mbega Urukundo” izafasha abakristo kuzirikana igiciro cy’agakiza ndetse no gushimira Imana.