Eric Blessed, inkingi y’iterambere ry’amakorali atandukanye, yateguye igitaramo cyo kuramya mu buryo budasanzwe
Umuramyi Eric Blessed wamenyekanye cyane muri Chorale Shalom ADEPR Nyarugenge, akomeje kwigaragaza nk’umwe mu baramyi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Azwiho ubwitange, impano idasanzwe n’umurava byamugize inkingi ikomeye mu gufasha no guteza imbere amakorali atandukanye.Mu rugendo rwe rw’umurimo w’Imana, Eric Blessed yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere amakorali menshi yo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo. Ubumenyi n’ubunararibonye afite byatumye akora nk’umujyanama, umuyobozi w’indirimbo ndetse n’umuramyi utanga umusanzu ufatika mu myiteguro y’ibitaramo n’amasengesho atandukanye.
Eric blessed umwe mu baramyi babahanga baririmbana ibyishimo byinshi yiteguye gutaramira abanyarwanda
Uyu muramyi akunze kurangwa n’umurava mu murimo wo kuramya, aho ashyira imbere ubutumwa buhumuriza imitima, bugakomeza ukwizera kw’abakristo. Indirimbo n’uburyo aririmbamo byagiye bihindura benshi, bikabafasha kwegera Imana no kongera gukomera mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Eric Blessed atumira abakunzi b’umuziki wa gospel mu bihe byiza byo kuramya Imana
Mu rwego rwo gukomeza gusangiza abakunzi be ibyo Imana yamushyizemo, Eric Blessed yateguriye abakunzi b’umuziki wo kuramya ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana Ni igikorwa cyitezweho kuzaba umwanya udasanzwe wo kwegera Imana, kuyishima no kuyihimbaza.Iki gikorwa giteganyijwe kuzitabirwa n’abantu batandukanye bakunda umuziki wa gospel n’umurimo wo kuramya, kikazaba n’umwanya wo guhuriza hamwe imitima ishaka Imana.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko kizaba cyuzuyemo amasengesho, indirimbo zifite amavuta n’ubutumwa bwo kwizera.Abakunzi ba Eric Blessed n’abandi bose bakunda umuziki wo kuramya barasabwa kuzitabira iki gikorwa no kwitegura kwakira imigisha itandukanye.
Ni amahirwe yo gusangira ibihe byiza, kuramya Imana no kongera gushimangira umubano wabo na Yo binyuze mu ndirimbo zitandukanye.


Turamukunda Cyane Akorera Imana neza
Afasha Imitima yacu