Ubushakashatsi: Kumywa itabi ni kimwe mu bishobora gutuma amabere y’abakobwa n’abagore agwa
2 mins read

Ubushakashatsi: Kumywa itabi ni kimwe mu bishobora gutuma amabere y’abakobwa n’abagore agwa

Ingingo yo kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa n’ikibitera ni imwe mu zidakunze kuvugwaho rumwe muri sosiyete zo hirya no hino ku Isi, byagera mu Rwanda bikaba agahomamunwa kuko hari n’abavuga ko ashobora kugwa kubera kuyakorakora.

Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri, amabere y’abagore n’abakobwa agaragaza impinduka nyinshi, kuva mu gihe cyo gukura, igihe cyo gutwita, kugeza no mu myaka yo gusaza.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kugwa kw’amabere ari ugutakaza imbaraga k’uruhu n’imitsi biyagize no kugabanyuka ko gukomera kwayo bikarangira amabere yari ahagaze aguye.

Mu bushakashatsi bwiswe ‘Breast Ptosis: Causes and Cure’ bwanditswe mu kinyamakuru ‘Annals of Plastic Surgery’, bwagaragaje ko kugwa kw’amabere bituruka ku bintu byinshi birimo imyaka, ingano y’umubiri, gutwita no kubyara.

Bwagaragaje kandi ko ibyago byo kugwa kw’amabere byiyongera ku bagore bafite amabere manini cyane, ihindagurika ry’ibiro ndetse no kubyara inshuro nyinshi.

Ubu bushakashatsi buvuga ko kimwe mu byo abantu batazi harimo ko n’itabi rigira uruhare mu gusaza k’uruhu kuko rigabanya imbaraga zarwo bikaba byatuma uruhu rw’umugore rucika intege, byagera ku rwo ku mabere bigatuma agwa.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwiswe “The Effect of Breastfeeding on Breast Aesthetics” bwerekanye ko konsa umwana atari impamvu nyamukuru itera kugwa kw’amabere nk’uko bamwe babivuga.

Busobanura ko impinduka ku mabere ziza cyane iyo umuntu atwite ndetse n’imiterere y’umubiri we, bikaba nta sano bifitanye no konsa umwana.

Abahanga bakomeza bavuga ko kugwa kw’amabere ari ibintu bisanzwe kandi rimwe na rimwe bishobora kugorana ko umuntu abyirinda burundu, gusa hakaba hari ibyo wakora ngo urinde uruhu n’imitsi byo ku mabere.

Bimwe mu byo wakora harimo kwirinda kunywa itabi, kuko rituma uruhu rucika intege bityo rugatakaza ubushobozi bwo gushyigikira amabere nk’uko bisanzwe.

Abahanga bemeza ko gukora imyitozo ngororamubiri ahanini wibanze ku gice cyo hejuru bikomeza imikaya bigatuma amabere asa nk’ari hejuru, bikaba byayarinda kugwa imburagihe.

Ikindi bashimangira cyane ni uko umuntu yagira ibilo bihamye, akanambara imyambaro ifata amabere mu gihe ari gukora imyitozo, kuko bifasha uruhu kugumana ubushobozi rusanganywe.

Bitandukanye n’ibikunze kuvugwa mu Rwanda, ntaho ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora ku mabere y’umugore cyangwa umukobwa bishobora gutuma agwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *