Umutoza wa Liverpool yavuze ku musaruro mubi ikipe ye  ifite
1 min read

Umutoza wa Liverpool yavuze ku musaruro mubi ikipe ye ifite

Arne Slot yavuze ko amahirwe  atari ku ruhande rwe kuri Stamford Bridge nyuma y’uko Liverpool itsinzwe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya , imikino ibiri ya Premier Leage ndetse numwe muri Champions League

Ikipe ye yatsinzwe na Chelsea ibitego 2-1, aho umwana w’umunyabigwi w’Umudage, Estevao Willian, yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.

Chelsea yafunguye amazamu binyuze kuri Moises Caicedo mu gice cya mbere, ariko Cody Gakpo yishyuriye Liverpool ku munota wa 63, mbere y’uko Estevao atsinda igitego cya kabiri.

Slot yagize Ati: “Nyuma yo kwishyura igitego bikaba 1-1 twabonaga amahirwe menshi, nari ntegereje ko dutsinda icya kabiri. Gusa imyanzuro y’abakinnyi ntiyari myiza, iminota 10-15 ya nyuma yabaye isimburanyamashoti.”

“Kuva naza hano, ibibazo byacu bishingiye ku kubyaza umusaruro  amahirwe make tuba twabonye. Twakinnye neza kuri Crystal Palace no kuri Chelsea, ariko mu mikino yombi twatsinzemo igitego kimwe gusa mu gihe bo batsinze bibiri.”

Liverpool kuri ubu itegereje kumenya uko byifashe ku mukinnyi Ibrahima Konate wagize imvune, ndetse na kapiteni wa Scotland Andy Robertson na we agaragaza ko afite ikibazo.

Ku ruhande rwa Chelsea, umutoza Enzo Maresca yahawe ikarita itukura nyuma yo kwiruka yishimira igitego cya nyuma nk’uko Jose Mourinho yabikoraga, bimuviramo kutemerewa kuganira n’itangazamakuru. Umwungirije Willy Caballero yashimye Estevao ati:

“Ibi ni ibihe bizibukwa cyane kuri Estevao ndetse no kuri twe. Abakinnyi bose bakoze uko bashoboye kandi berekanye ko bashaka guhatanira iki gikombe.”

Umukinnyi w’inyuma Marc Cucurella yongeyeho ati: “Estevao yinjiye mu mukino ari ubwa mbere muri Premier League ahura na Liverpool, ariko yakinnye afite ubutwari. Si ibintu byoroshye kwinjira mu mukino ufite umuvuduko nk’uyu, ariko yagaragaje impano ye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *