
Horeb Choir ADEPR Kimihurura yatangiye imyiteguro y’igitaramo Kidasanzwe bise urukundo rw’Imana cyitezweho guhembura ubugingo bwa benshi
CHORALE HOREB YITEGUYE IGITARAMO “URUKUNDO RW’IMANA LIVE CONCERT.
”Korali Horeb yo mu Itorero ADEPR Kimihurura, izwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana no mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu muziki, yatangaje ko igitaramo cyayo gikomeye cyiswe “Urukundo rw’Imana Live Concert – Edition 2”kizaba muri Ugushyingo 2025.

Horeb Choir ADEPR Kimihurura: Igitaramo cy’urukundo, ibyishimo n’agakiza
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura, kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo.Iki gitaramo kizaba gikurikiye edition ya mbere yabaye igahembura imitima ya benshi, aho Chorale Horeb yagaragaje urukundo ikorera Imana binyuze mu ndirimbo zayo.
Abategura igitaramo batangaje ko iyi nshuro izaba igamije gufasha abakunzi b’umuziki wa Gospel gusobanukirwa uburyo urukundo rw’Imana ruhindura ubuzima bw’abantu ninzira nziza yo gukizwa.
Chorale Horeb imaze imyaka itari mike muri ADEPR Kimihurura, ikaba yaragiye yamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo bikora ku mitima, harimo indirimbo nka “Uw’ari Ikivume,” “Mumenye Yuko,” “Nguhetse ku Mugongo (Live Worship)”ndetse na “Urukundo rw’Imana”ari nayo yitiriwe iki gitaramo.

Urukundo rw’Imana Live Concert Edition 2 – Ijoro ryo kuramya no kugaragarizwa imbabazi z’Imana
Abayobozi ba Chorale Horeb bavuga ko iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo kuramya Imana mu Buryo bugezweho ndetse kizatanga n’ubutumwa bwo gukomeza kubaka ubumwe n’urukundo mu bakristo. Basaba abakunzi babo kwitegura hakiri kare no gushyigikira iki gikorwa cy’ivugabutumwa.Ku bijyanye n’imyiteguro, Chorale Horeb yamaze gutangaza ko iri mu myitozo ikomeye, aho abaririmbyo bose bafite intego yo kuzatanga ubuhamya bw’ineza y’Imana binyuze mu kuramya no gutambira Imana.

Urukundo rw’Imana Live Concert Edition 2”: ADEPR Kimihurura uburyo bwo kuzana abantu benshi kuri Yesu n’ijwi rya Horeb Choir
Hari kandi gahunda yo gufata amashusho y’iki gitaramo kugira ngo ubutumwa buzabashe kugera ku bantu benshi biciye ku mbuga nkoranyambaga.Abashaka amakuru arambuye cyangwa gufatanya nabo bashobora kubahamagara kuri +250 788 305 038 cyangwa bakabandikira kuri [horebuchoir@gmail.com](mailto:horebuchoir@gmail.com).
Kuri YouTube, ushobora kubasanga kuri HOREBU CHOIR ADEPR Kimihurura, aho basangiza amashusho y’indirimbo n’ibitaramo bitandukanye.
Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba kimwe mu by’ingenzi by’umwaka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho Chorale Horeb igiye kongera kwibutsa abantu ko koko urukundo rw’Imana rudasaza.Horeb Choir ADEPR Kimihurura yatangiye imyiteguro y’igitaramo Kidasanzwe bise urukundo rw’Imana cyitezweho guhembura ubugingo bwa benshi