Ibyo ukwiye kumenya kuri “parfum”
5 mins read

Ibyo ukwiye kumenya kuri “parfum”

Gusa neza bijyana no guhumura neza ndetse gukaraba ukisiga, ukambara ntibihagije, ahubwo uba ukeneye no kwitera ’parfum’ bamwe bita imibavu, ku buryo byongerera agaciro uburyo usa imbere y’abakwegereye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika cyita ku Buvuzi (NIH), bwagaragaje ko abantu bitera parfum, ifasha ubwonko gutanga imisemburo ituma bumva bamerewe neza ugereranyije n’abatayitera.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda kwitera parfum badakunze kwibagirwa, batekereza neza, bihindura uko biyumva n’ibindi bijyanye na byo, kuko umuntu witeye parfum utuma yumva atuje mu mutwe ndetse yifitiye icyizere.

Mu 2023, ubushakashatsi bw’ikigo cya Euromonitor bwagaragaje ko abarenga 44% by’abantu batuye ku Isi bakoresha parfum buri munsi.

Gusa kimwe mu bintu bigora abantu ni ukumenya parfum yagura ikamubera nziza. Niba nawe uri muri aba bantu reka nkubwire bimwe mu bintu ukwiye kwitaho ugura parfum.

Ubusanzwe parfums zibarirwa mu byiciro bibiri birimo ubwoko bwayo ndetse n’umuryango wayo cyangwa se ibinyabutabire biyikoze birimo indabo, ibiti, imbuto, ibyatsi n’ibindi.

Ubwoko bwa parfums

Habaho amoko menshi ya parfum ariko muri yo habaho atanu y’ingenzi ari na yo uzasanga ku macupa menshi yazo.

Ubu bwoko bwa parfum bushingira ku ngano y’amavuta ava mu binyabutabire bituma ihumura bivangwa n’amazi ndetse n’alcohol, ari na byo bigena igihe imara mu mwenda cyangwa ku ruhu.

Eau Fraîche

Iyi ni parfum iba ifitemo ingano y’amavuta iri hagati ya 1% na 3%. Ni bwo bwoko bufite ingano nke cyane kuko iyi parfum nibura imara hagati y’isaha n’amasaha abiri ku ruhu.

Icyakora ubaye uri umuntu ukunda parfums zituje, zituma umuntu yumva ufite umwuka mwiza, iyi ni yo ukwiye kugura.

Eau de cologne

Iyi parfum yo iba ifite 2% na 6% by’amavuta azikora, bituma imara nibura hagati y’amasaha abiri n’atatu ku ruhu. Ku macupa yayo ushobora gusanga byanditseho mu magambo arambuye cyangwa mu mpine, EDC.

Uko amavuta yiyongera muri parfum ni na ko n’impumuro yayo igenda yiyongera. Ubaye uri umuntu ukunda parfum ituje ariko yumvikana gake, Eau de Cologne ni yo mahitamo meza.

Eau de toilette

Eau de Toilette (EDT) ni parfum ziba zigizwe n’amavuta azikora ari mu kigero ruri hagati ya 5% na 15%, bituma imara hagati y’amasaha atatu n’atanu ku ruhu.

Niba uri wa muntu ukunda parfum ihumura ariko bidakabije, EDT ni yo ukwiye guhitamo.

Eau de Parfum

Eau de Parfum (EDP) zigira amavuta ari ku kigero kiri hagati ya 15 na 20%, bituma zimara hagati y’amasaha atandatu n’umunani ku ruhu.

Izi ni za parfums buri muntu wese ukwegereye aba yumva ko uhumura ndetse bitewe n’uko wayiteye ishobora kumara amasaha 10 nk’uko urubuga rw’inzu y’imideri ya Yves Saint Laurent (YSL) rubisobanura.

Extrait de Parfum

Izi ni parfums ziba zifitemo amavuta ari mu rugero ruri hagati ya 20% na 40% bituma zishobora kumara hejuru y’amasaha 12 ku ruhu.

Izi parfums zirahumura cyane, ku buryo ishobora gusigara nk’aho wari wicaye, aho waciye mu nzira cyangwa ku wo usuhuje.

YSL ivuga ko nyuma yo kumenya ubwoko bwa parfum ushaka igikurikiye ari kumenya impumuro ya bwa bwoko ushaka niba wenda ari uguhumura nk’indabo, imbuto, ibiti runaka, ikawa, chocolat, vanille, n’ibindi ariko bituje ku rugero rwa Eau de Cologne cyangwa bihumura cyane ku rugero rwa Eau de Parfum n’ibindi.

Uru rubuga rusobanura ko ari byiza guhitamo parfum yo kwitera bigendanye n’aho ugiye kuko hari izishobora kubangamira abantu.

Ruti “Niba ukora mu biro Extrait de Parfum yaba ifite impumuro ikomeye cyane byo gukoreshwa buri munsi, ahubwo wayikoresha nko mu bukwe kuko itinda cyane ndetse uko imara umwanya ni ko igenda irushaho guhumura neza.”

Ahantu henshi bacuruza parfums bagira udupapuro duto two kumviraho impumuro y’iyo ushaka kugura, gusa YSL isobanura ko atari byiza kugura parfum wapimiye kuri utwo dupapuro kuko zitinda ku ruhu bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.

Ivuga ko ibyiza ari kubanza kuyitera ku ruhu ukamenya igihe imara ku ruhu rwawe ndetse ko nta kindi kibazo cy’uruhu igutera ukabona kuyigura, kuko mu busanzwe parfum itinda ku bintu kurenza uko itinda ku ruhu.

Parfum zakunzwe cyane mu 2025

Mu 2025 hasohotse parfums nyinshi zirimo nka Kayali Fleur Majesty Rose Royale, Creed Eladaria, Angels’ Share Paradis, Stronger with You Parfum, YSL Libre Vanille Couture n’izindi.

Inganda z’Abarabu zikora parfums nziza kandi zishobora kwigonderwa na buri wese na zo ntizasigaye kuko ari wo mwaka wasohotsemo parfums nka Khamrah Qahwa, 9pm Elixir, Nebras Elixir, n’izindi.

Ku bagore, parfums zakunzwe cyane harimo YSL Libre Intense igura 185$ na Parfums de Marly Delina Exclusif igura 430$.

Prada paradoxe igura 180$ na yo iri mu zakunzwe cyane, mu gihe “La vie est Belle Elixir” yanatwaye igihembo cya parfum y’umwaka mu marushanwa y’izakunzwe cyane yabereye mu Bufaransa, igura 137$.

Ku bagabo, izakunzwe cyane harimo La Nuit de L’Homme igura 180$, Tom Ford Tobacco Vanille igura 445$ na Acqua Di Gio Parfum igura 182$.

Hari kandi Dior Sauvage Elixir igura 265$ na Azzaro The Most Wanted igura 165$.

Ni iki kigena ibiciro bya parfums?

Abantu benshi iyo bagura parfum bumva ko kuba ihenze ari byo bishimangira ko ari nziza nyamara igiciro cya parfum ahanini kigenwa n’ibintu bibiri ari byo ikigo cyayikoze n’ibiyikoze.

Niba ari nk’indabo zidakunze kuboneka, cyangwa bisaba nyinshi cyane kugira ngo hakorwe icupa rimwe, icyo gihe na yo izahenda.

Ikindi kizagena agaciro kayo ni icupa irimo n’ikigo cyayikoze n’imbaraga cyashyize mu kuyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *