Ubukwe bwuzuye ukwizera n’urukundo: Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana
3 mins read

Ubukwe bwuzuye ukwizera n’urukundo: Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Bosco, yatangiye urundi rugendo rw’ubuzima bwe ashinga urugo na Mukamisha Irene mu muhango wahuje umuco, amategeko n’iyobokamana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, mu busitani bwa Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Mukamisha Irene, mu muhango wuzuye ibyishimo, amasengesho n’ishimwe ry’Imana, witabiriwe n’imiryango, inshuti za hafi n’ibyamamare bitandukanye.

Uyu muhango wabereye ahantu hatuje kandi heza haruguru ya gare ya Nyanza ya Kicukiro werekeza i Rebero, aho imbaga y’abatumiwe yateraniye kwifatanya n’aba bombi mu ntambwe ikomeye yo gushinga urugo. Ubukwe bwabo bwa gikristo bwabaye nyuma y’igihe gito bari bamaze basezeranye imbere y’amategeko, bikagaragaza ko bifuje kubaka urugo rushingiye ku ndangagaciro za gikristo no ku mategeko y’igihugu.

Niyo Bosco yambitse impata umukunzi we

Mbere yo gusezerana imbere y’Imana, habanje umuhango wa gakondo wo gusaba no gukwa, aho imiryango yombi yahuriye hamwe ikemera ku mugaragaro ishyingiranwa rya Niyo Bosco na Mukamisha Irene. Abahagarariye imiryango bagaragaje ko bashyigikiye uru rugo rushya, barusabira amahoro, ubwumvikane n’urukundo, nk’inkingi zikomeye zo kubaka umuryango uhamye.

Mu muhango nyir’izina wo gusezerana, Niyo Bosco yakiriye umugeni we amwambika impeta y’isezerano, amwizeza urukundo n’ubudahemuka mu byiza no mu bibi, mu buzima bwose. Ibi byabereye imbere y’abashyitsi barimo abahanzi n’abanyamideli bamenyerewe mu Rwanda nka Bwiza, Nyambo Jesca, Nana, Vestine Ishimwe, Titi Brown n’abandi benshi bagaragaje ibyishimo bikomeye ku munsi w’amateka kuri uyu muhanzi ukunzwe mu muziki wa gospel.

Umuhango wayobowe na MC Josue, mu gihe umushumba mukuru wo mu Itorero Iriba ry’Agakiza yagize uruhare rukomeye mu kuyobora igice cy’iyobokamana. Bizacamo ni we wari umutahira, mu gihe itsinda Alouette Inkindi Gakondo ryasusurukije abari bitabiriye rinyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye nyuma yuko tariki ya 10 Ukuboza, aba bombi basezeranye mu mategeko.

Icyo gihe bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, batoranya ivangamutungo rusange, umuhango witabiriwe n’abagize umuryango, inshuti ndetse n’abo mu gisata k’imyidagaduro barimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Edouard Bamporiki.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana cyane mu ruhame muri Nzeri 2025, aho Niyo Bosco yasabye Mukamisha Irene ko yamubera umugore mu birori byabereye i La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025. Afite gitari mu ntoki, yaririmbye indirimbo y’urukundo, amubaza ati “Wakwemera gushyingiranwa nanjye?”, undi abimwemerera atazuyaje.

Uyu munsi, ubukwe bwa Niyo Bosco na Mukamisha Irene bubaye intangiriro y’urundi rugendo rushya rwubakiye ku kwizera Imana, ku ndangagaciro z’umuryango no ku rukundo rufite intego. Kuva ku ijambo ryuje amarangamutima rya “Wakwemera gushyingiranwa nanjye?” kugeza ku isezerano rikomeye rya “tuzabana kugeza gupfa”, uru ni urugendo rugaragaza ko urukundo, iyo rufatanije n’Imana, rubyara isezerano rirambye.

Ni ibirori byari biteye amabengeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *