
Korali Ebenezer yo muri ADEPR Karugira yasohoye indirimbo nshya yise “Bijya Binezeza” ivuga ibyiringiro byo kubana n’Imana iteka
Korali Ebenezer ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Karugira yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Bijya Binezeza.” Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro by’abizera mu rugendo rwo kwizera. Abagize korali bavuga ko bayihimbye kugira ngo bahumurize abantu bibutsa ko imibabaro ya hano ku isi ifite iherezo ryiza muri Kristo.
Mu magambo yayo, abaririmbyi bagaragaza ibyishimo byo gutekereza ubuzima bwo mu ijuru. Baririmba bagira bati: “Bijya binezeza cyane iyo ntekereje hirya y’ibicu, ngatekereza ukuntu nzahatura imibabaro ishizeho.” Aya magambo agaragaza icyizere cy’abizera ko ibyiza by’ijuru bizasimbura ibigeragezo byo kuri iyi si.
Ubutumwa bukubiye muri “Bijya Binezeza” bwerekana ko abizera bakwiye gukomeza urugendo rwabo nubwo bahura n’ibigeragezo. Abaririmbyi bavuga ko aho batagipfa ari ho basiganirwa, bakerekana icyifuzo cyo kuzabana n’Imana iteka. Ni indirimbo yibutsa ko ibyiringiro nyakuri biri muri Kristo Yesu wenyine.
Mu kiganiro Korali Ebenezer, batangaje ko iyi ndirimbo yaturutse ku mwuka wo gushimira Imana. Bavuze ko bashaka gufasha abantu kutarebera mu bibazo ahubwo bakibuka ko ibyiringiro byabo bifite isoko muri YesuKorali Ebenezer ikomeje gutera imbere mu butumwa bwa gospel, ikaba yongeye kwerekana ubuhanga bwayo binyuze muri iyi ndirimbo nshya.
Indirimbo “Bijya Binezeza” yamaze kujya hanze ku mbuga zose zicururizwaho umuziki no kuri YouTube channel ya Ebenezer choir ADEPR Karugira, Iyi ndirimbo ni urwibutso rw’uko ibyiringiro byacu bifite ishingiro muri Kristo, ko tuzabana n’uwo twakijijwe iteka.