Ese birashoboka ko umuhangayiko uterwa na telefoni warwanywa?
2 mins read

Ese birashoboka ko umuhangayiko uterwa na telefoni warwanywa?

Ese mu buzima busanzwe waba ugira impungenge cyangwa umuhangiyiko mu gihe ubonye ubutumwa bumenyesha [notification] kuri telefoni yawe? Niba ari uko bimeze, nturi wenyine.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko hagaragara ibibazo by’umuhangayiko bitandukanye bishingiye ku ikoranabuhanga, ibizwi nka “notixiety”.

‘Notixiety’ ni ijambo rikomatanyije riri mu rurimi rw’Icyongereza rituruka ku magambo abiri ari yo ‘Notification’ bisobanuye ‘imenyesha’ na ‘Anxiety’ bisobanuye ‘umuhangayiko’.

Umwarimu w’Ikoranabuhanga, Itumanaho no Guhanga udushya muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, Prof. Lieven De Marez, avuga ko ‘notixiety’ iterwa no kuba imbata mu gukoresha ikoranabuhanga ku rwego ruri hejuru.

Uyu kandi avuga ko Ababiligi benshi batunze ‘application’ byibuze 93 mu bikoresho by’ikoranabuhanga bafite, kandi hafi ya zose zohereza ubutumwa butandukanye busaba ko babunyuzamo amaso.

Agaragaza ko igihe cyose ubutumwa bushya bugaragaye muri telefone, mu bwonko harekurwa umusemburo wa ‘dopamine’ utuma umuntu yumva anezerewe. Ibi bisa nk’uko biba bimeze iyo uri kurya ikintu cyiza cyangwa umaze kugera ku ntego yawe.

Iyo uyu munezero ushize, umuntu yongera kugira amatsiko yo gufata telefoni ari uko ashaka kureba ikindi kintu gishya.

Ibi bituma abantu binjira mu murongo uhoraho wo gutegereza ubutumwa, bityo akazi ntikagende neza cyangwa se ntibibande ku masomo.

Byongeye kandi ibi bituma umuntu atekereza ibitari ngombwa, bikananiza ubwonko.

Ubwonko ni ikintu gifata vuba ku buryo iyo bwamaze kumenyera kwakira ayo makuru, n’iyo telefone yaba itarimo amajwi, abantu bagira ishyaka ryo kureba niba nta butumwa bushya bwaje.

Gufunga ‘notification’ bishobora kugufasha igihe gito, gusa biba bidahagije, ahubwo umuntu akwiriye gutoza ubwonko kwiga kwihangana binyuze mu gushyiraho amasaha runaka ku munsi yo gukoresha telefone.

Ibi bisobanuye ko umuntu ashobora gufata amasaha abiri mu gitondo n’andi abiri nimugoroba agakora ikintu runaka nta telefone. Ashobora gusoma igitabo, agakora imyitozo ngororamubiri, akiga cyangwa akareba filime.

Ibyo bifasha gukomeza neza agace k’ubwonko kazwi nka ‘prefrontal cortex’, gashinzwe kugenzura ibitekerezo no gufata ibyemezo.

Igihe ubikoze kenshi bigufasha kugira umutuzo, gutekereza neza, ukumva ko buri butumwa wohererejwe muri telefone yawe atari ngombwa ko ubwitaho ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *