
Vinicius ikomeje guhura n’ibibazo by’urusobe
Inzu y’Umunya-Brazil, Vinicius Junior yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe uyu musore yari mu kazi k’ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti bagomba gukinamo na Koreya y’Epfo n’u Buyapani.
Amakuru avuga ko uyu muriro watangiriye muri sauna iri mu ishyiga ryo hepfo mu nzu ye, nyuma y’uko habayeho guhagarara kw’amashanyarazi. Umuriro wahise ukwira muri icyo cyumba mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bahagera kugira ngo birinde ko byagira ingaruka zikomeye. Nk’uko ikinyamakuru ‘Marca’ kibivuga, icyo cyumba cyahiye cyose.
Nubwo inzu yari yuzuye umwotsi, ubindi bice byose byayo ntibyagize ikibazo gikomeye. Abazimyamuriro bahageze vuba kandi babasha guhagarika ikwirakwira ry’umuriro.
Igihe ibi byabaga, Vinicius Junior yari i Seoul hamwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil, kure cyane y’i Madrid. Ibi byabaye indi mpuruza kuri uyu mukinnyi uri mu bihe bitamworoheye mu kazi ke ka siporo.
Vinicius amaze iminsi atameze neza mu kibuga muri ekipe ya Real Madrid aho aherutse no kwikoma bagenzi be bikomeye kubera kutamuha imipira ku mukino banyagiyemo Kairat Almaty yo mu gihugu cya Kazakhstan ibitego bitanu ku busa(5-0).
Ni umukino wari uwa kabiri wa Champions League mu cyiciro cya League Phase uba umukino wa kabiri iyi kipe yari itsinze muri Champions League y’uyu mwaka, cyane ko umunsi wa mbere yatsinze Olympique de Marseille yo mu Bufaransa ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).
Ubwo Vinicius Junior yasimbuzwaga habura iminota 20 ngo umukino urangire yagaragaye akora ibimenyetso by’ukuboko agaragaza ko hari ibyo atishimiye kandi abikora amaboko ye ayerekeza ahari umutoza Xabi Alonso.
Benshi baketse ko atishimiye ko asimbujwe cyane ko kuva uyu mwaka w’imkino watangira atarakina mu buryo burahoraho, akenshi iyo yabanje mu kibuga ntasoza umukino cyangwa akabanzwa hanze akaza akina iminota ya nyuma.
Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru AS cyo mu gihugu cya Esipanye uyu musore ngo yanengaga bagenzi be ko mu gihe ari mu mwanya mwiza wo kuba yakina umupira ndetse no gutsinda igitego adahabwa umupira.
Muri uwo mukino Kylian Mbappé yinjije ibitego bitatu wenyine nyamara we mu minota 70 yakinnyi nta gitego yabonye dore ko na penaliti yabonetse yatewe na Mbappé ari nayo yavuyemo igitego cya Kabiri.
Kugeza ubu hari impungenge zikomeye ku hazaza ha Vinicius Junior kubera ko atarongera amasezerano kandi ayo afite azarangira mu mwaka 2027, aho asaba umushahara ungana n’uwa Mbappé cyane ko bisa nk’ibigaragara ko umushinga w’imikinire wa Real Madrid wamaze kuragizwa Mbappé .