Vinicius ikomeje guhura n’ibibazo by’urusobe
2 mins read

Vinicius ikomeje guhura n’ibibazo by’urusobe

Inzu y’Umunya-Brazil, Vinicius Junior  yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe uyu musore yari mu kazi k’ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti bagomba gukinamo na  Koreya y’Epfo n’u Buyapani.

Amakuru avuga ko uyu muriro watangiriye muri sauna iri mu ishyiga ryo hepfo mu nzu ye,  nyuma y’uko habayeho guhagarara kw’amashanyarazi. Umuriro wahise ukwira muri icyo cyumba mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bahagera kugira ngo birinde ko byagira ingaruka zikomeye. Nk’uko ikinyamakuru  ‘Marca’  kibivuga, icyo cyumba cyahiye cyose.

Nubwo inzu yari yuzuye umwotsi, ubindi bice byose byayo ntibyagize ikibazo gikomeye.  Abazimyamuriro bahageze vuba kandi babasha guhagarika ikwirakwira ry’umuriro.

Igihe ibi byabaga, Vinicius Junior yari i Seoul hamwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil, kure cyane y’i Madrid.  Ibi byabaye indi mpuruza kuri uyu mukinnyi uri mu bihe bitamworoheye mu kazi ke ka siporo.

Vinicius amaze iminsi atameze neza mu kibuga muri ekipe ya Real Madrid aho aherutse no kwikoma bagenzi be bikomeye kubera kutamuha imipira ku mukino banyagiyemo   Kairat Almaty yo mu gihugu cya  Kazakhstan ibitego bitanu ku busa(5-0).

Ni umukino wari uwa kabiri wa Champions League mu cyiciro  cya   League Phase  uba umukino wa kabiri iyi kipe yari itsinze muri Champions League y’uyu mwaka,  cyane ko umunsi wa mbere yatsinze  Olympique de Marseille yo mu Bufaransa ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

Ubwo Vinicius Junior yasimbuzwaga habura iminota 20 ngo umukino urangire  yagaragaye akora ibimenyetso by’ukuboko  agaragaza ko hari ibyo atishimiye kandi abikora amaboko ye ayerekeza ahari umutoza  Xabi Alonso.

Benshi  baketse ko atishimiye ko asimbujwe cyane ko  kuva uyu mwaka w’imkino watangira atarakina mu buryo burahoraho,  akenshi iyo yabanje mu kibuga ntasoza umukino cyangwa akabanzwa hanze akaza akina iminota ya nyuma.

Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru  AS cyo mu gihugu   cya    Esipanye uyu musore ngo yanengaga bagenzi be ko mu gihe ari mu mwanya mwiza wo kuba yakina umupira ndetse no gutsinda igitego adahabwa umupira.

Muri uwo mukino Kylian Mbappé yinjije ibitego bitatu wenyine nyamara we mu minota 70 yakinnyi nta gitego yabonye dore ko na  penaliti yabonetse yatewe na Mbappé  ari nayo yavuyemo igitego cya Kabiri.

Kugeza ubu hari impungenge zikomeye ku hazaza ha Vinicius Junior kubera ko atarongera amasezerano kandi ayo afite azarangira mu mwaka 2027, aho asaba umushahara ungana n’uwa  Mbappé  cyane ko bisa nk’ibigaragara ko umushinga w’imikinire wa Real Madrid wamaze kuragizwa  Mbappé .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *