ZTCC Gatenga yiteguye kwakira ibihe by’ivugabutumwa bidasanzwe
2 mins read

ZTCC Gatenga yiteguye kwakira ibihe by’ivugabutumwa bidasanzwe

Igitaramo Nezeza Ijuru 2025 ishingiye ku buzima buhindutse. Zion Temple igeze kure imyiteguro y’igiterane gikomeye gitegurwa na Authentic Word Ministries (AWM)ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center (ZTCC) ,kizwi ku izina rya “Nezeza Ijuru”.

Iki giterane ngarukamwaka kizaba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2025, kibere muri ZTCC Gatenga, kuriyi nshuro Nezeza Ijuru ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Inkoramutima za Kristo mu Itorero Rizima.”

Ubutumwa nyamukuru bw’uyu mwaka bushingiye ku gusaba Abakristo kugira umutima wa Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu Itorero. Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Abafilipi 2:5-7, “Mugire uwo mutima nk’uwa Kristo Yesu,” iyi nsanganyamatsiko isaba itorero gusubira ku musingi w’ukuri, n’urukundo“Nezeza Ijuru: Family Fellowship” yabereye muri ZTCC Ngoma ku wa 5 Ukwakira 2025, Iba ibanze ku gushimangira umuryango wubakiye kuri Kristo nk’inkingi y’itorero ry’ubaha Imana.

Abavugabutumwa bakomeye bazayobora ‘Nezeza Ijuru 2025’Abarimo Dr. Antoine Rutayisire, Pr. Didier Habimana, apostle Serukiza Sosthène na Pr. Senga Emmanuel

Ibi bigaragaza ko iri vugabutumwa ritanga umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango n’itorero bifite indangagaciro za gikristo.Mu bavugabutumwa bategerejwe mwibi bihe byiza harimo Pasiteri Didier Habimana,Reverend Dr. Antoine Rutayisire, umwigisha uzwiho ubuhanga mu nyigisho zishingiye ku myitwarire ya gikristo, amateka y’itorero, n’uruhare rw’abizera mu guhindura sosiyete.

azasobanura neza uko kwizera gukwiye kugaragara mu bikorwa by’abantu bose b’abakristo.Apostle Serukiza Sosthène, na Pasiteri Emmanuel Senga. ugaragaza ubutumwa bw’imbaraga z’umusaraba wa Kristo n’ubuzima bushingiye ku kwizera nyakuri“Nezeza Ijuru” yabaye mu 2024, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umusaraba wa Kristo”.

Nk’uko byari bisanzwe, inyigisho zose n’ibyavugiwe muri iyi nama bizashyirwaga kuri YouTube channel ya Zion Temple, kugira ngo n’abatabashije kuyitabira babashe kwigiraho no kongera kubohoka mu buryo bw’umwuka.Mu by’ukuri, “Nezeza Ijuru 2025”ni urubuga rwateguwe kugira ngo Itorero ryongeye gusubira ku nkomoko ya ryo aho Kristo ariwe ukwiriye kuba inshingiro ry’ubuzima bwacu, aho urukundo rw’Imana rusaga mu bana b’Imana, n’aho ijuru rikanezezwa n’ubuzima bw’abakristo bahinduwe n’ijambo ry’Imana. Nk’uko Yesu yavuze muri Yohana 15:8, “Icyubahiro cya Data kirimo aho mwe mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *