“Top 7 Gospel Songs of The Week”: Indirimbo  ziragufasha kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana
2 mins read

“Top 7 Gospel Songs of The Week”: Indirimbo ziragufasha kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana

Icyumweru turimo cyaranzwe n’indirimbo nshya za Gospel zikomeje gufasha benshi mu gusubiza umutima mu gitereko no gukomeza kwizera Imana. Abahanzi batandukanye barimo amakorali n’abaririmbyi ku giti cyabo bakomeje gushyira hanze ibihangano byuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.

Dore urutonde rw’indirimbo 7 ziyoboye izindi muri iki cyumweru:

1. Yesu Aracyakiza – Alarm Ministries
Alarm Ministries yongeye kwibutsa abizera ko Yesu atahindutse. Indirimbo yabo nshya “Yesu Aracyakiza” ni iy’ihumure, igaragaza ko muri byose hari agakiza n’umukiro abari muri Kristo babonamo.

2. Ishimwe – True Promises Ministries
True Promises yongeye kugaragaza ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo binyuze mu “Ishimwe.” Ni indirimbo yuje gushimira Imana ku byiza ikorera abayizera, ishimangira ko gukomeza kuyiringira ari bwo buzima nyakuri.

3. Ndatsinzwe – Adrien Misigaro
Umuramyi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo “Ndatsinzwe” ikomoza ku ntsinzi iri muri Yesu Kristo. Ni indirimbo itanga ubutumwa bwo kwibuka ko mu rugamba rwose, abizera batsinda binyuze mu Mucunguzi Yesu Kristo.

4. Ndikumwe Nawe – Gisubizo Ministries Ohio
Gisubizo Ministries ishami rya Ohio ryasohoye indirimbo “Ndikumwe Nawe.” Igaragaza ko mu mibabaro yose n’ibigeragezo, Imana idahwema kuba hafi y’abayizera, ikabahumuriza mu nzira zose bacamo.

5. Rubasha – David Kega
Umuramyi David Kega yasohoye indirimbo nshya “Rubasha.” Ni indirimbo yerekana ko Imana ari yo soko y’imbaraga n’ubutware, ko abizera bakwiye kuyiringira mu buryo bwose.

6. Bijya Binezeza – Ebenezer Choir (ADEPR Karugira)
Korali Ebenezer yamamaye mu bihangano byimbitse yashyize hanze indirimbo nshya “Bijya Binezeza.” Ni indirimbo yibutsa abizera ibyiringiro byo kuzabana na Kristo, igaha benshi ihumure ryo kumenya ko imibabaro ya hano ku isi ifite iherezo ryiza.

7. Akira Ihumure – Abakundwa na Yesu Choir (ADEPR Gasave)
Korali Abakundwa na Yesu yashyize hanze indirimbo “Akira Ihumure.” Ni ubutumwa bwo gufata mu mugongo abababaye, kubibutsa ko mu kwizera Kristo bahabwa ihumure n’umutuzo usesuye.

Iyi niyo TOP 7 Gospel Songs of The Week zikomeje gususurutsa imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki cyumweru. Ubutumwa buzikubiyemo bwibutsa abantu ko mu mibabaro n’ibigeragezo by’ubuzima, hari ihumure n’amahoro aboneka muri Kristo Yesu. Abahanzi n’amakorali bakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu gusakaza ijambo ry’Imana binyuze mu bihangano byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *