
Facebook Yashyizeho amavugurura mashya ngo ihangane na TikTok
Amavugurura mashya mu ikoranabuhanga rigenzura ibyo abantu bakunda (recommendations engine) yitezweho gufasha abayikoresha kubona video nshya vuba kandi zibanyura.
Sosiyete ya Meta ikomeje kuvugurura uburyo bwo kugaragaza Video ngufi(Reels) kuri Facebook, aho yatangaje ko yakoze amavugurura akomeye mu ikoranabuhanga rikurikirana ibyo umuntu akunda, kugira ngo rimenye vuba ibyo akurikirana bityo rimwereke video nyinshi zijyanye n’ibyo akunda.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Meta yagaragaje gahunda yogushyira Facebook ku rwego rwo hajuru nyuma y’imyaka yari imaze igabanya umubare w’abayikoresha. Umuyobozi wayo mukuru, Mark Zuckerberg, yari yatangaje muri Mutarama ko “ashishikajwe no gusubiza Facebook isura yayo ya kera.”
Kimwe mu bikorwa bigize iyo gahunda ni uguhindura uburyo Reels zigaragara, kugira ngo Facebook ibashe guhangana n’izindi mbuga zikunzwe cyane nka TikTok.
Meta ivuga ko ubu 50% bya video abantu bareba kuri facebook ziba zashyizweho uwo munsi, kandi zigaragazwa hashingiwe ku byo umuntu akunda, bigafasha kubona ibishya by’umunsi mu buryo bwihuse.
Muri ayo mavugurura mashya, Facebook yashyizeho uburyo bushya bwise “friend bubbles”, buzajya bwerekana niba inshuti yawe yararebye video runaka ikayikunda. Ubu buryo bugaragara ku gice cyo hasi ibumoso bwa video, bukagusaba kwinjira mu kiganiro cyihariye (private chat) n’iyo nshuti kugira ngo muganire kuri iyo video.
Meta yatangaje ko kongerera ubushobozi uburyo Reels zigaragazwa byatumye igihe abantu bamara bazireberaho cyiyongera hejuru ya 20% ugereranyije n’umwaka ushize.
Aya mavugurura mashya yitezweho kongera gukurura abantu ku rubuga rwa Facebook, rugahangana byisumbuye n’andi mbuga nkoranyambaga akomeje kwigarurira urubyiruko.