2 mins read

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR ari mu biteguye igitaramo cya Chorale Shiloh mu buryo budasanzwe.

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda Rev. Isaïe Ndayizeye, azigisha ijambo ry’Imana mu gitaramo “The Spirit of Revival 2025”Igitaramo “The Spirit of Revival 2025” Kiri gutegurwa na Chorale Shiloh kizabera kuri Expo Ground i Gikondo, ku itariki ya 12 Ukwakira 2025, kikazatangira saa cyenda z’amanywa (3:00 PM).

Ni igitaramo gikomeye kizaba ari ku nshuro ya karindwi (Edition 7), kikaba cyitezweho kuzana impinduka mu buzima bw’abitabira, binyuze mu ijambo ry’Imana , mu kuramya no guhimbaza.

Chorale Shiloh imwe mu mama chorale yitabira ibiterane bikomeye mu mugi wa Kigali

Umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo azaba ari Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Isaïe Ndayizeye uzwiho ubutumwa bwimbitse bushyira imbere gukomeza imitima no kugarura abantu ku Mana.

Itorero ADEPR ryongeye kugaragaza uruhare rwaryo mu gitaramo cya Chorale Shiloh

Uyu muyobozi akaba anakorera mu itorero rya Ntora, aho asanzwe afasha ama chorale mu bikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere ry’itorero.Iki gitaramo kizabera mu mugi wa Kigali kikazabonekamo amakorali n’amatsinda y’abaramyi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri bo harimo Ntora Worship Team, izafatanya na Shiloh Choir mu kuyobora abakunzi bindirimbo zihimbaza Imana mu Kuramya nyakuri.

Abaramyi basizwe amavuta y’Imana biteguye neza igitaramo The Spirit of Revival

Abategura iki gitaramo batangaje ko intego nyamukuru ari kuzana ububyutse mu gihugu, binyuze mu butumwa bwiza buvuga ku gukira mu buryo bw’umwuka no kongera kuzahura ubumwe n’urukundo mu bakristo.

Kuri bo, iki gitaramo si igikorwa cyo gususurutsa abantu gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukangura imitima no kuyigarura ku Mana.Abategura kandi bashimiye abafatanyabikorwa barimo Saltel, New Melody, Narrativa Studio Africa, Nkunde Gospel n’abandi, kubera uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorwa by’ivugabutumwa.

Basabye abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’ijambo ry’Imana kwitabira ari benshi, kuko iki gitaramo kizaba cyihariye kandi cyuzuyemo Umwuka w’Imana.“The Spirit of Revival 2025” izaba ari intangiriro y’ibihe bishya mu rugendo rwo kuzahura ubukristo mu Rwanda, kandi ikaba yitezweho gusiga urwibutso rukomeye mu mitima y’abazayitabira bose.

Shiloh Choir yateguye Edition ya 7 y’igitaramo “The Spirit of Revival” irimo abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *