Tonzi ashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa “Urufunguzo ” irimo ubutumwa bw’ ihumure
1 min read

Tonzi ashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa “Urufunguzo ” irimo ubutumwa bw’ ihumure

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise Urufunguzo, ikomeje gukundwa na benshi kubera ubutumwa buyikubiyemo.

Muri iyi ndirimbo, Tonzi ashimangira ko ” urufunguzo rw’imigisha yawe urufite, ni rwo mbaraga zawe, amahoro yawe urarufite ” Abwira buri wese ko dufite urufunguzo rw’imigisha, tugomba kurukoresha kugira ngo twinjire mu byo Imana yaduteguriye, kandi tukayihesha ishema.

Tonzi agaruka ku ijambo ry’Imana rivuga ngo: “Ndi Uwiteka Imana yawe, nakuremye mu buryo butangaje kandi butagatifu. Naguhaye ubushobozi, nguha n’isi ngo uyitegeke. Uri umwana wanjye, uri umuragwa wanjye.”

Yakomeje avuga ko Imana yatanze urufunguzo yose mu maboko yacu, bityo tugomba kuyumvira, kuyizera no kugendana na yo kugira ngo tubashe kubaho mu mugisha wuzuye.

Indirimbo Urufunguzo ishimangira icyizere, imbaraga n’ubushobozi Imana yahaye abantu. Ni ubutumwa bukangurira abakristo kwibuka ko byose byatanzwe n’Imana kandi ko bafite uruhare rukomeye mu kubyinjiramo.

Iyi ndirimbo irigufasha benshi kongera kwegera Imana no gusobanukirwa ububasha bafite bwo kugera ku migisha yabo yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *