Bruno Fernandes yagize icyo avuga mu kuba yajya gukina muri Arabie Saoudite
1 min read

Bruno Fernandes yagize icyo avuga mu kuba yajya gukina muri Arabie Saoudite

Mu gihe inkuru zinyuranye zakomeje kuvugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga zivuga ku buryo bushoboka ko Bruno Fernandes yajya gukinira amakipe yo muri Saudi Arabia, uyu kapiteni wa Manchester United yavuze ko ibyo ari inzozi zitashoboka.

Fernandes, umaze imyaka amaze igihe ari umwe mu nkingi za mwamba muri Manchester United, yagize uruhare rukomeye mu gukura ikipe ye mu bihe bikomeye, cyane cyane mu mwaka ushize ubwo bari hafi kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mpeshyi ishize ,Amakipe yo muri Saudi Arabia, by’umwihariko Al Hilal, yari yiteguye gutanga miliyoni 100 z’amapawundi kugira ngo bamusinyishe, ariko Fernandes yahisemo kuguma i Manchester.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umukino wa Portugal na Repubulika ya Irlande, Bruno yavuze ati:”Sinigeze ntekereza kujya muri Saudi Arabia kubera Igikombe cy’Isi. Sinigeze ntekereza kubyanga cyangwa kubyemera kubera Portugal. Nashakaga kuguma muri Manchester United, kandi n’ikipe yarashakaga ko mpaguma.”

Fernandes yongeyeho ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, ko nta gahunda n’imwe afitanye n’iyo kipe iyo ari yo yose yo muri Saudi Arabia.

Yagize ati:”Ndishimye aho ndi. Iyo nza kutaba nshimishijwe n’aho ndi, sinari kuhaguma. Ariko ibyo bindi byo kujya mu barabu ni ibintu  ntanatekerezaho cyane.”

Ibyo byavuzwe nyuma y’uko impuguke mu by’imikino, Fabrizio Romano, nawe ahakanye amakuru yavugaga ko Fernandes yaba yaramaze kumvikana n’amakipe yo muri Saudi Arabia ku bijyanye no kwerekezayo muri 2026.

 Romano abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze,yanditse  ati:”Nshobora kwemeza ko nta mbanzirizamasezerano Bruno Fernandes yigeze agirana n’amakipe yo muri Saudi Arabia.”

Twabibutsa ko tariki ya 19 Ukwakira 2025;Manchester United ifitanye umukino na Liverpool muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *