
Vestine na Dorcas batangaje ubutumwa bwihariye kubakunzi babo mbere yo kwereza Canada muri Yebo concerts
Vestine na Dorcas biteguye ibihe byiza bidasanzwe byo gutaramira muri Canada muri Yebo Concerts abavandimwe bakundwa cyane mu muziki wa gospel, Vestine na Dorcas,bari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye bizabera muri Canada byiswe Yebo Concerts Ni ibihe bitegerejwe n’abakunzi babo cyane, Vestine na Dorcas bamwe mu baramyi bamaze igihe gito ariko bakaba barageze ku rwego rwo rwiza mu Rwanda no hanze yarwo.
Ubutumwa bwihariye bwa Reagan Rugaju kuri Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada

Mbere yo kwerekeza muri Canada, Vestine na Dorcas babanje gukorera ikiganiro cyihariye kuri MIE Empire ikiganiro gisanzwe gikorerwa igihe bafite ibikorwa bikomeye bagiye gushyira hanze.Iki kiganiro cyayobowe na Irene Murindahabi, aho bagarutse ku buryo gahunda zabo ziteguye n’uburyo bazabasha kugeza ubutumwa bwiza ku banyarwanda baba muri Canada ndetse nabandi bakunzi babo.Gusa mbere yiki kiganiro, Reagan Rugaju umwe mu bantu bakunda cyane ibitaramo bya gospel, akaba n’inshuti yabaramyi benshi mu Rwanda.

Vestine na Dorcas mu myiteguro ya Yebo Concerts
yatanze ubutumwa bwihariye avuga ko Imana yasize amavuta menshi Vestine na Dorcas, ku buryo bashobora guhembura imitima y’abantu ku isi hose binyuze mu bihangano byabo. Yemeje ko igitaramo cya Canada kizaba ari kimwe mu birimo ishusho nshya y’ibikorwa byabo byo kugeza ubutumwa bwiza kwisi yose.
Mbere yo kwerekeza muri Canada, aba baramyi bazabanza gutaramira mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali, bazahuriramo na Gisubizo Ministry n’abandi baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda. Iki gitaramo kizaba uburyo bwo “gusogongeza” abakunzi babo ku byo bazakorera muri Canada, ndetse kwinjira bikazaba ubuntu kugira ngo buri wese abashe gusogongera ku bihe byiza by’ubwiza bw’Imana biciye mu ndirimbo zabo.

Vestine na Dorcas batangaje ko ibi bitaramo bizabagirira akamaro gakomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki wa gospel,kandi ko bakomeje kubona uburyo Imana ikora ibintu bikomeye mu buzima bwabo. Bavuze ko kuva barangije amasomo yabo, bagakora ubukwe bwa Vestine, kugeza ku ndirimbo nshya zitandukanye, byose babibonamo ikimenyetso cy’uko Imana iri kubafasha mu kubaka umurimo wayo.
Aba baramyi bakomeje gushimira uburyo abantu babakira ku mbuga nkoranyambaga, aho kenshi bagenda bibutswa aho Imana yabakuye mu gihe gito cyane. Bavuze ko ibyo bibatera gukomeza gukora umurimo w’Imana bashikamye, kuko babona ko ibyo bakora bihumuriza imitima ya benshi kandi bikongera kwizera mu bakunzi babo.Mu buhamya bwabo, Vestine na Dorcas bavuze ko kugera muri Canada ari kimwe mu nzozi zabo.

Iyo Imana ikoresheje impano yawe, ikugeza kure utatekerezaga” ubutumwa bwa Vestine na Dorcas.
bakemeza ko iyo batagira umwanya wo kuba abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya Imana, izo nzozi zari kuguma kuba inzozi gusa. Bashimiye Imana yabakoreye ibikomeye, ikoresheje impano yabo mu kubageza ku rwego rwo kuba abaramyi mpuzamahanga.
Kuva ku ndirimbo yabo ya mbere “Nahawe Ijambo”, kugeza ku ndirimbo zabo nshya nka “Yebo”, “Emmanuel” n’izindi nyinshi, Vestine na Dorcas bakomeje kugaragaza ko ibikorwa byabo bishingiye ku buhanuzi no ku jambo ry’Imana ryibutsa abantu kubaho ubuzima bwo gushima.