
FA yafatiye ibihano Arsenal
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yahanishijwe ihazabu ingana na £500,000 nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza y’irushanwa rya FA Cup mu mukino wayihuje na Manchester United muri Mutarama uyu mwaka.
Iki kibazo cyari gishingiye ku mubare w’amatike agenewe abafana b’ikipe yasuye, Manchester United, mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium.
Nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya, ikipe yasuye igomba guhabwa amatike angana na 15% by’ubushobozi bw’ikibuga cyakiniweho.
Ibi byari bikwiye gutuma Manchester United ihabwa amatike asaga 9,000, ariko yahawe 8,000 gusa, bituma iyi kipe itanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA).
Arsenal yahakanye ko yishe amategeko, isobanura ko impamvu yatanze amatike make ari impungenge z’umutekano. Itsinda ry’abashinzwe umutekano ku kibuga cya Emirates (Safety Advisory Group) ryemeje ko igice cyo hejuru cy’icyicaro cy’abafana kitagomba gukoreshwa n’abakunzi b’ikipe yasuye kubera ikibazo cy’abafana bahora bahagaze igihe cyose umukino uri kuba (persistent standing), ibintu bishobora guteza impanuka.
Nyuma y’amezi icyenda ibi bibabaye, FA yafashe umwanzuro ko Arsenal yarenze ku mabwiriza y’irushanwa, cyane cyane ku itegeko rya 192 ry’iri rushanwa ryatowe mu mwaka wa 2024-2025.
Uyu mukino nyirizina, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 nyuma y’iminota 120, ariko Manchester United yaje gukomeza kuri penaliti 5-3.
Nyuma y’uwo mukino, United yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho itsinda Leicester 2-1 ariko urugendo rwayo rwarangiriye kuri Fulham yayisezereye kuri penaliti.
Arsenal na United bongeye guhura muri Werurwe, banganya 1-1 kuri Old Trafford. Baheruka kandi guhura ku munsi wa mbere w’uyu mwaka w’imikino, Arsenal itsinda 1-0 i Manchester.
Ubu Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Premier League n’amanota 16 mu mikino irindwi, mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 10.